APR FC iri gusezera kuri Djihad yatsinze Mukura VS

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

APR FC iri gukina imikino ya nyuma iri kumwe na kapiteni wayo wungirije, Bizimana Djihad uzerekeza i Burayi mu kwezi gutaha, kuri uyu wa Kane yatsinze Mukura VS igitego kimwe ku busa, iguma ku mwanya wa kabiri inyuma ya AS Kigali ariko yongera ikinyuranyo n’abakeba barimo Kiyovu Sports na Rayon Sports ziyikurikiye.

Shampiyona yari igeze ku munsi wa 23, APR FC iri ku mwanya wa kabiri by’agateganyo yasuye Mukura VS i Huye iyitsinda igitego 1-0 cya Issaa Bigirimana ku munota wa 19.

APR FC yari yabanje guhusha uburyo bwabazwe ku mupira Hakizimana Muhadjili yateye ari imbere y’izamu wenyine ariko ku mahirwe ya Mukura VS uhura n’umunyezamu Rwabugiri Omar awukuramo nyuma iyi kipe y’ingabo ibona na coup franc nziza ku ikosa ryari rikorewe Iranzi Jean Claude, nayo ntiyagira icyo itanga.

Mukura VS yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 29 ubwo rutahizamu Lomami Frank yateraga ishoti riremereye, umupira uragenda ukubita igiti cy’izamu ba myugariro ba APR FC bahita birwanaho.

Iyi kipe yari iherutse gukura inota kuri Rayon Sports n’ubundi kuri Stade ya Huye, yakomeje gushaka uko yishyura igitego, isatira izamu rya Kimenyi Yves bituma abakinnyi barimo Ombolenga Fitina na Amran Nshimiyimana babona amakarita y’imihondo gusa igitego ari na cyo cy’ingenzi kirabura.

Mu gice cya kabiri, Mukura VS yakoze impinduka Nshimiyimana Ibrahim asimbura Hakizimana Kevin Pastore, umutoza wa APR FC nawe abonye ko uburyo bwo kugabanya igitutu ari ugusatira cyane izamu rya Rwabugiri Omar akuramo Iranzi yinjiza Dominique Savio Nshuti.

Migiraneza Jean Baptiste Migi wari wafashije bagenzi be cyane mu kugarira avuye hagati mu kibuga, yaje kugira imvune ikomeye ku munota 78 yisabira gusohoka mu kibuga asimburwa na Buteera Andrew.

Amakipe yombi mu minota ya nyuma yasatiranye cyane, APR FC ibona coup franc nziza ntiyagira icyo ibyara na Mukura VS ibona koruneli yari gutuma yishyira ariko abakinnyi bayo bagerageje gushyiraho imitwe, ba myugariro ba APR FC bakiza izamu.

APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 mu mikino 22 ikaba ifite ikirarane cya Police FC, inyuma ya AS Kigali nayo yatsinze Etincelles FC 1-0 ikaba ifite amanota 45 mu mikino 21 imaze gukina ikaba isigaranye ibirarane bya Rayon Sports na Marines FC.

Amanota atatu y’uyu munsi ariko yafashije APR FC gukomeza gushyiramo intera ndende kuri Kiyovu Sports iyikurikiye kuko ubu iyirusha amanota atandatu ikarusha mukeba Rayon Sports umunani ariko yo ikaba ifite ibirarane bitatu kubera iri mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Imikino yose y’umunsi wa 23 wa shampiyona

Ku wa Kabiri, tariki 15 Gicurasi 2018

- Musanze FC vs Rayon Sports FC (warasubitswe)

Ku wa Gatatu, tariki 16 Gicurasi 2018

- Espoir FC 2-0 Kirehe FC

- Sunrise FC 2-0 Bugesera FC

- Police FC 1-0 Gicumbi FC

Ku wa Kane, tariki 17 Gicurasi 2018

- Etincelles FC 0-1 AS Kigali

- Amagaju FC 1-1 Miroplast FC

- Mukura VS 0-1 APR FC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza