APR FC y’abakinnyi 10 yatsinze Musanze FC ikomeza kwanikira izindi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 08:37
Yasuwe :
1 0

APR FC ikomeje kugaragaza inyota n’ishyaka mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, kuri uyu wa Kane tariki 24 Gicurasi, yatsinze Musanze FC ibitego bibiri kuri kimwe ivuye inyuma, inarangiza umukino ifite abakinnyi 10 kuko Sekamana Maxime yahawe ikarita itukura.

Uyu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, Musanze FC yakiniraga imbere y’abafana bayo ariko APR FC niyo yagiye yiharira umukino cyane, ikanarema uburyo butandukanye bwo gutsinda igitego ariko ba rutahizamu bayobowe na Issa Bigirimana ntibabasha kububyaza umusaruro.

Musanze FC iri mu makipe 10 ndetse ishaka gukomeza kwigira imbere nubwo igikombe cyaba ari inzozi, yagiye inyuzamo nayo igakina neza nta gihunga ndetse iza no gutsinda igitego ku munota wa 42 cya Sulaiman Mudeyi, ku mupira wari ugaruwe na Ombolenga Fitina ashaka kuwuha bagenzi be ntubagereho.

APR FC yari iherutse kunyagira Amagaju FC ibitego 6-0, mu gice cya kabiri yaje isa n’intare yakomeretse yotsa igitutu izamu rya Musanze FC, yishyura igitego ku munota wa 63 gitsinzwe na Hakizimana Muhadjili [uri mu bihe byiza muri iki gihe] ku mupira yari ahawe na Iranzi Jean Claude winjiye mu kibuga asimbuye Buteera Andrew.

Nyuma y’iminota itanu nayo yo gusatira bikomeye, APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Bizimana Djihad nabwo ku mupira yari ahawe na Iranzi Jean Claude werekanye ubunararibonye bwe nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye agahindura umukino bigaragara.

Umutoza Petrovic washakaga igitego cya gatatu cy’umutekano yakoze impinduka akuramo Issa Bigirimana yinjiza Sekamana Maxime witwaye neza ku mukino uheruka, gusa ntibyamuhiriye kuko nyuma y’iminota itandatu mu kibuga yahise ahabwa ikarita itukura kubera ikosa yari akoreye kuri Barirengako Frank.

APR FC yakomeje kwirwanaho ari abakinnyi 10 mu kibuga, Musanze FC nayo ishaka kwishyura ngo ibone inota rimwe ryari kuyifasha kunganya amanota 28 na Bugesera FC iri ku mwanya wa munani ku rutonde rw’agateganyo, g ntibyayikundira umukino urangira ari ibitego 2-1.

Amanota atatu APR FC yabonye yayifashije kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 50 irusha AS Kigali ya kabiri atanu, irusha Kiyovu Sports ya gatatu amanota icyenda mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kane irushwa 13.

Imikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona izakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi, AS Kigali yakira Bugesera FC kuri Stade ya Kigali; ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi Sunrise FC izakira Police FC i Nyagatare; Amagaju FC yakire Gicumbi FC naho Etincelles FC yakire Kiyovu Sports i Rubavu.

Rayon Sports yari imaze igihe imerewe nabi itabona intsinzi mbere yo kuzukira kuri Etincelles FC kuri uyu wa Gatatu mu gikombe cy’Amahoro, izongera gukina shampiyona ku Cyumweru yakiriye Miroplast FC kuri Atade ya Kigali. Uwo munsi Mukura VS izaba yakiriye Espoir FC i Huye naho Marines FC ikazisobanura na Kirehe FC i Rubavu.

APR FC yabonye amanota atatu yayifashije kongera ikinyuranyo n'iziyikurikiye mu rugamba rw'igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza