APR FC yagowe no kugira abakinnyi bataramenyera kwirukanka ku gikombe- Migi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kamena 2019 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, yavuze ko mu byatumye iyi kipe itakaza igikombe cya shampiyona uyu mwaka w’imikino wa 2018/19, harimo kuba ifite abakinnyi benshi bataremenyera kwirukanka ku gikombe mu gihe Rayon Sports bari bahanganye yashyizemo imbaraga nyinshi ikabasha kucyegukana.

APR FC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 65, irushwa amanota arindwi na Rayon Sports ya mbere.

Nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-0 mu mukino usoza shampiyona wabaye ku wa Gatandatu, kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste, yavuze ko iyi kipe yari ifite amahirwe menshi ku gikombe ariko irushwa imbaraga na Rayon Sports bari bahanganye.

Ati “Twasoje imikino ibanza turi aba mbere, twifuzaga gutwara igikombe ariko uwo twari duhanganye, Rayon Sports, yari akomeye, yashyizemo imbaraga nyinshi cyane uyu mwaka. Umwaka wacu w’imikino ntabwo wagenze uko twabishakaga dusoje turi aba kabiri.”

Abajijwe ku magambo yatangajwe n’umutoza we, Zlatco Krmpotić, wavuze ko nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, APR FC igasiragara irusha Rayon Sports amanota atatu habura imikino irindwi ngo shampiyona irangira, abakinnyi bahise bacika intege, Migi yavuze ko byatewe n’uko hari abadashoboye kwirukanka ku gikombe.

Ati “Twari tugihataniye igikombe (nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports) ariko namwe nk’uko mubizi dufitemo abakinnyi batarakura cyane, harimo abakinnyi bataramenya kwirukanka ku gikombe, bisa naho byatugoye kujya gukina buri mukino dusabwa gutsinda nta kunganya, hari abo byagoye ariko navuga ko atari rwo rwitwazo, turemera ko twagize ibihe bibi.”

Migi yirinze kugira icyo avuga ku mubano w’abakinnyi ba APR FC n’umutoza Zlatko Krmpotić, avuga ko we abo ashobora kugira icyo avugaho ari abakinnyi bagenzi be gusa.

Ati” Ntacyo navuga ku mutoza kuko njye ndi umukinnyi. Umutoza uwo ari we wese twakorana.”

Nyuma yo kubura shampiyona, APR FC igiye gushakira amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu gikombe cy’Amahoro, aho izatangira uru rugendo ihura na Rwamagana City FC mu mikino y’ijonjora ribanziriza 1/8. Umukino wa mbere uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu mu gihe uwo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi ibiri, ku wa Gatanu tariki ya 8 Kamena 2019.

APR FC yatsinze imikino itatu mu mikino umunani isoza shampiyona
Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi ku mukino ikipe ye yatsinzwemo na Espoir FC ibitego 2-1
Migi avuga ko APR FC yagize ibihe bibi mu mpera za shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza