APR FC yanyagiye Sunrise FC ikatisha itike ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Gicurasi 2017 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

APR FC yabonye itike ya ¼ mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo kunyagira Sunrise FC ibitego bine ku busa bya Nkinzingabo Fiston, Sekamana Maxime na bibiri bya Issa Bigirimana, mu mukino wa 1/8 wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Gicurasi 2017.

Jimmy Mulisa utarorohewe mu gihe amaze muri APR FC kubera umusaruro utarabaye mwiza muri shampiyona, yasezereye Sunrise FC ya Cassa Mbungo ku bitego 4-0 byabonetse mu mukino wo kwishyura, mu gihe ubanza amakipe yombi yari yanganyirije i Nyagatare 0-0.

APR FC niyo yatangiye isatira cyane Ngabo Albert azamukana umupira ku ruhande rw’iburyo ku munota wa 17 asigaranye n’umuzamu Itangishaka Jean Paul wenyine awukuramo awohereza muri koluneri itagize icyo ibyara.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize na Rayon Sports, yakomeje gusatira idatinze ibona ubundi buryo bwo gutsinda igitego ariko Yannick Mukunzi ateye ishoti rikomeye umuzamu arahagoboka.

Sunrise FC nayo yaje kubona uburyo bukomeye cyane ku munota wa 28, Umunya Nigeria Etienne agera imbere y’izamu ba myugariro baramureka ariko ateye umupira ujya inyuma.

Uko abakinnyi barimo bahangana mu kibuga bashaka igitego ku mpande zombi, ni nako abatoza bombi bari bahagaze kuva umukino ugitangira, bakosora amakosa abasore babo bakoraga.

Kwihagararaho kwa Sunrise FC byarangiye ku munota wa 27 itsindwa igitego cya Nkinzingabo Fiston udakunze kubona umwanya ubanzamo muri APR FC ariko amahirwe make abonye akayabyaza umusaruro.

Mbere yo kujya kuruhuka, APR FC yahushije uburyo bw’igitego ku burangare bw’umuzamu wa Sunrise FC wasohotse nabi Hakizimana Muhadjili agiye gutera coup franc ariko unyura hejuru gato y’izamu igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira APR FC yahise ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Issa Bigirimana wacomokanye ba myugariro ba Sunrise FC bagerageza kumukuraho umupira abaca mu rihumye awuboneza iy’urushundura.

Sunrise FC yari imaze gusa n’itangiye kuva mu mukino yarushijeho gucika integer ndetse ku munota wa 51 itsindwa igitego cya gatatu cya Sekamana Maxime ku kazi gakomeye kari kakozwe na Hakizimana Muhadjili na Yannick Mukunzi.

Umutoza Jimmy Mulisa wari umaze kwizera itike ya ¼ kuko Sunrise FC yasabwaga gutsinda ibitego birenze bitatu, yatangiye guha umwanya abana bato nka Tuyishimire Eric bita Congolais wazamuwe muri APR FC y’abana wasimbuye Sekamana Maxime.

Sunrise FC yatsinzwe igitego cya kane ku munota wa 69 nyuma y’aho Muhadjili Hakizimana yacenze ba myugariro bose areba aho Issa Bigirimana yari ahagaze amuhereza neza undi nawe aboneza urushundura.

Mulisa yahise akora impinduka akuramo Muhadjili kugeza ubu ukiri intizanyo ya AS Kigali muri APR FC, yinjiza Mwiseneza Djamal wakunze kurangwa n’imvune za hato na hato kuva yava muri Rayon Sports.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu isa n’idafite amahirwe ku gikombe cya shampiyona gishobora kwegukanwa na mukeba Rsyon Sports, yakomeje gushaka ibitego byinshi gusa ntibyakunda iminota 90 irangira ari 4-0.

APR FC ifite ibikombe umunani by’Amahoro, muri ¼ izahura n’izarokoka hagati ya AS Muhanga na Bugesera FC zitakinnye kuri uyu wa Gatandatu umukino wazo ukaba wimuriwe kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Ikindi kidasanzwe cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ni mpaga yatewe La Jeunesse FC yo mu cyiciro cya kabiri itagaragaye ku kibuga aho yagombaga gukina n’Amagaju FC yayitsinze 2-0 mu mukino ubanza.

Kiyovu Sports yatsinze Marines FC ibitego 2-1 kuri Stade Mumena gusa irasezererwa kuko yari yatsinzwe 1-0 mu mukino ubanza bityo ntiyakomeza kubera igitego cyo hanze.

Uko amakipe azahura muri ¼:

1. Musanze Fc vs Rayon Sports/ Police Fc vs Gicumbi FC

2. APR FC/ AS Muhanga vs Bugesera FC

3. Mukura VS vs AS Kigali/ Amagaju FC

4. Etincelles Fc vs Espoir Fc/ Marines FC

Abakinnyi 11 ba Sunrise FC babanje mu kibuga
Abasimbura ku ruhande rw Sunrise FC basaga n'abatakaje icyizere
Usengimana Faustin (uhereye iburyo), Benedata Janvier, Ntaribi Steven, Djihad Bizimana, Tuyishimire Eric na Mwiseneza Djamal ku gatebe k'abasimbura ba APR FC
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Stade Amahoro yari yambaye ubusa
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya kane cya Issa Bigirimana
Issa Bigirimana yishimana n'abafana nyuma yo gutsinda igitego
Nkinzingabo Fiston yerekana nimero yambara nyuma yo gufungura amazamu
Abatoza ku mpande zombi ntibigeze bicara
Muhadjili Hakizimana yakoze akazi gakomeye kugira ngo igitego cya kane kiboneke
Myugariro Rugwiro Herve agerageza gukiza izamu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza