APR FC yatangiye imikino ya gisirikare itsindwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 8 Kanama 2016 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

APR FC yatsinzwe umukino wa mbere yakinaga na Ulinzi Stars yo muri Kenya mu mikino ihuza ingabo z’ibihugu bigize Akarere ka Afurika y’u Burasirazuba irimo kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere kuzageza tariki 18 Kanama 2016.

Ku mukino wa mbere nk’umutoza mushya wa APR FC, Kanyankore Gilbert Yaoundé yananiwe guhesha ikipe y’ingabo z’u Rwanda intsinzi mu mikino ihuza ingabo z’ibihugu byo ku Karere ka Afurika y’u Burasirazuba iri kubera mu Rwanda.

Iyi kipe yari irimo abakinnyi batandatu bashya barimo umuzamu Emery Mvuyekure, Imanishimwe Emmanuel, Nshimiyimana Imran, Innocent Habyarimana, Muhadjili Hakizimana na Twizerimana Onesme yatangiye bigaragara ko abakinnyi batumvikana ari na byo batumye itsindwa igitego hakiri kare ku munota wa 10 cya Mohammed Hassan.

Abakinnyi ba APR FC bagiye bagerageza uburyo butandukanye by’umwihariko rutahizamu w’umwaka Muhadjili Hakizimana yagiye abona amahirwe yo gutsinda ku mipira y’imiterekano (coupfranc) ariko umuzamu wa Ulinzi amubera ibamba.

Iminota 90 yarangiye nta cyo uyu mutoza abashije guhindura, ikipe ya APR FC yatahukanye umudali wa zahabu umwaka ushize mu mikino ya gisirikare yabereye muri Uganda itangira iy’uyu mwaka nabi imbere y’abafana batari bake bari baje kuyishyigikira.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Mvuyekure Emery, Ngabo Albert, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Usengimana Faustin, Nshimiyimana Amran, Patrick Sibomana, Benedata Janvier, Twizerimana Onesme, Hakizimana Muhadjiri,Habyarimana Innocent

Ulinzi Stars: Saruni, Shitote, Mbongi, Kokoyo, Hassan, Apul, Onyango, Muloma, Waruru, Makwata na Waweru.

Gahunda y’imikino yo kuwa Gatatu:

Basketball kuri Petit stade

Uganda vs Kenya saa cyenda n’igice
Rwanda vs Tanzania saa kumi n’imwe n’igice

Handball kuri stade Amahoro

Uganda vs Kenya saa mbiri
Rwanda vs Tanzania saa yine n’igice

Netball kuri stade Amahoro:

Tanzania vs Uganda saa munani
Rwanda vs Kenya saa kumi n’imwe

Umupira w’amaguru kuri stade ya Kigali
Uganda vs Tanzania saa 17h30

Ulinzi Stars yo muri Kenya yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa
Abakapiteni bombi basuhuzanya mbere y'umukino
Amakipe yombi asuhuzanya umukino ugiye gutangira
Abakinnyi ba APR FC baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Abakinnyi ba Ulinzi Stars baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Perezida wa Sena y'u Rwanda, Bernard Makuza atangiza imikino ku mugaragaro
Abafana bakurikiranye uyu mukino bari benshi

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza