APR FC yatangiye imyitozo n’abakinnyi 16 bashya

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 Kanama 2017 saa 10:59
Yasuwe :
2 0

APR FC yakoze imyitozo ya mbere kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2017 kuri stade ya Kicukiro yitegura umwaka utaha w’imikino, umutoza Jimmy Mulisa ufite abakinnyi 16 bashya atangaza ko agiye guhatanira ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Nyuma y’ibyumweru bibiri mu kiruhuko, abakinnyi ba APR FC bagarutse mu myitozo ya mbere itegura umwaka w’imikino wa 2017/2018. Muri iyi myitozo hari higanjemo abakinnyi bashya barimo abana 10, APR FC yazamuye muri Academy yayo mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi.

Aba bakinnyi bazamuwe mu ikipe nkuru aho basanze Nshuti Innocent na Tuyishime Eric bita ’Congolais’ bigaragaje mu mwaka ushize w’imikino.

Iyi kipe kandi yamaze gutandukana burundu na bamwe mu bakinnyi yari isanganywe nk’umuzamu Mvuyekure Emery, Bukebuke Yannick, Usengimana Faustin, Mwiseneza Djamal, Ngandu Omar, Habyarimana Innocent, Rusheshangoga Michel, Sibomana Patrick na Rutanga Eric bagiye mu yandi makipe.

Nyuma y’imyitozo umutoza Jimmy Mulisa yatangaje ko afite icyizere ko nubwo azakoresha ikipe nshya mu mwaka utaha w’imikino, izitwara neza kandi izegukana ibikombe kuko ariyo ntego ya APR FC ihoraho.

Yagize ati “Natunguwe kuko biragaragara ko no mu gihe cy’ibiruhuko abakinnyi bakomeje gukora imyitozo, birashimishije.”

Abajijwe ku buryo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ihagaze ku isoko ry’igura n’igurisha yagize ati “Hari abakinnyi 10 twazamuye muri Academy, hari abandi babiri bigaga muri Uganda twazanye, batatu twakuye mu Isonga FC n’undi wavuye muri Kiyovu Sports.”

Yakomeje avuga ko nta ntego idasanzwe yahawe uyu mwaka uretse kwegukana ibikombe byose nk’uko bisanzwe mu muco w’iyi kipe.

Mu bakinnyi basanzwe batahamagawe mu Mavubi bagaragaye mu myitozo ya mbere harimo Hakizimana Muhadjili, Twizerimana Onesme, Blaise Itangishaka, Buteera Andrew, Sekamana Maxime, Ntaribi Steven, Kapiteni Ngabo Albert n’abandi.

Abakinnyi 10 APR FC yazamuye mu ikipe yayo y’abato barimo Niyodusenga Emmanuel, Nshimiyimana Marc Govin, Songayingabo Shaffy, Buregeya Prince, Nyandwi Charles, Bakundukize Innocent, Ishimwe Fiston, Sindambiwe Protais, Nyirinkindi Saleh na Nshimiyumuremyi Gilbert.

APR FC yatangiye imyitozo n’abakinnyi 16 bashya
Kapiteni Ngabo Albert ayoboye abakinnyi bashya ba APR FC barimo na babiri bavuye muri Uganda
Abana bavuye mu ikipe y'abana ba APR FC bakomeje guhabwa amahirwe yo kwigaragaza
Jimmy Mulisa yatangaje ko yiteguye gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza