APR FC yatangiye shampiyona itsinda, Jimmy Mulisa yizera amasezerano mashya (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 30 Nzeri 2017 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2017/18 yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri, mu mukino ukomeye wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC itsinda Sunrise FC ibitego bibiri ku busa.

APR FC yabuze igikombe cya shampiyona umwaka ushize nyamara yari ifite bitatu byaherukaga, yatangiye umwaka wa 2017/18 neza itsinda umukino wa mbere yahuyemo na Sunrise FC y’umutoza Gatera Mussa ibitego bibiri ku busa.

Iyi kipe yatakaje bamwe mu bakinnyi bari bakomeye nka Yannick Mukunzi, Sibomana Patrick na Rusheshangoga Michel; yatangiye umwaka ifite abakinnyi babiri bashya mu kibuga barimo Rukundo Dennis yaguze muri SC Villa yo muri Uganda na myugariro Songayingabo Shaffy yazamuye muri Academy yayo.

Igice cya mbere cyaranzwe no gusatira kw’abasore ba Jimmy Mulisa byagaragaraga ko bashaka amanota atatu byanze bikunze ariko bazitirwa n’ubwugarizi bwa Serumogo Ally na Habumuremyi Gilbert kimwe n’umunyezamu, Habarurema Gahungu wagaragazaga kwihagararaho.

Amakipe yombi ari hafi kujya kuruhuka mu gice mbere, rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent, yakoreweho ikosa bituma atangira gucumbagira, umutoza amukura mu kibuga mu gice cya kabiri yinjiza Maxime Sekamana.

APR FC yahise ifungura amazamu nyuma y’umunota umwe gusa, ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili aherejwe neza na myugariro Rukundo Dennis.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ntiyarekeye aho kuko yakomeje gusatira. Umutoza wa Sunrise FC yabonye kwishyura bigoye asimbura Iyabivuze Osee yinjiza rutahizamu Awoto Faisal nubwo nawe ntacyo yigeze ahindura.

Mulisa nawe yakoze impinduka akuramo Twizerimana Onesme ashyiramo Nkinzingabo Fiston bidatinze akuramo na Muhadjiri Hakizimana ukina hagati asatira yinjiza Amran Nshimiyimana ukina hagati yugarira izamu.

APR FC yokeje igitutu izamu rya Sunrise FC maze ku munota wa 76 nyuma yo guhererekanya neza hagati ya Sekamana Maxime na Issa Bigirimana; Mushimiyimana Regis yitsinda igitego cyahise gishimangira ko Mulisa acyura amanota atatu y’umunsi nta gihindutse.

Uko iminota yagendaga iyoyoka niko Sunrise FC yacikaga intege icyizere cyo kwishyura kikagabanuka ndetse byashobokaga ko APR FC yabona n’ibindi bitego gusa uburyo Issa yabonye ku munota wa 85 acenze ba myugariro babiri ba Sunrise FC yateye umupira ujya hanze.

Gutangira shampiyona neza, bishobora kongerera Umutoza Jimmy Mulisa amahirwe yo kuba yahabwa amasezerano mashya muri iyi kipe dore ko kugeza ubu agikorera ku yo yasinye umwaka ushize kuko ibikombe yari yahawe kwegukana birimo Super Cup n’Igikombe cy’Agaciro atabashije kubigeraho.

Abakinnyi ba APR babanje mu kibuga

APR FC: Mvuyekure Emery (1), Rukundo Dennis (28), Manishimwe Emmanuel (24), Rugwiro Hervé (4), Songayingabo Shaffy (23), Bizimana Djihad (8), Andrew Buteera (20), Issa Bigirimana (26), Hakizimana Muhadjiri (10), Nshuti Innocent (19) na Onesme Twizerimana (9).

Sunrise FC: Habarurema Gahungu (30), Serumogo Ally (2), Habumuremyi Gilbert (25), Mushimiyimana Regis (26), Rubibi Bonk (4), Uwambazimana Leon (20), Iyabivuze Osee (22), Mutabazi Hakim (12), Orotomal Alex (9), Moussa Ally (7), Niyibizi Vedaste (14).

Abakinnyi ba APR FC bari bihagazeho hagati mu kibuga
Abakinnyi ba Sunrise FC babanje mu kibuga
Habarurema Gahungu wa Sunrise FC atinza umukino mu gice cya mbere
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Bizimana Djihad yateye Coup Franc yari yabazwemo igitego
Habumuremyi Gilbert wa Sunrise FC (25) agerageza gusatira izamu rya APR FC
Issa Bigirimana yakinaga ahinduranya impande
Kapiteni Ngabo Albert, Nsabimana Aimable, Imran Nshimiyimana na Sekamana Maxime bose bari ku ntebe y'abasimbura
Onesme yahushije igitego cyari cyabazwe
Rubibi Bonk wa Sunrise FC ahanganiye umupira na Twizerimana Onesme
Rutahizamu Twizerimana Onesme agerageza kwikura mu bakinnyi batatu ba Sunrise FC
Rutahizamu wa APR FC,Nshuti Innocent yari yitwaye neza mu gice cya mbere ataravunika ngo asimbuzwe
Sunrise FC yateye Coup Franc Imanishimwe Emmanuel umupira awukuzamo urutugu
Umunyezamu Habarurema Gahungu mu gice cya mbere yari yihagazeho arokora ikipe ye kenshi
Umutoza Gatera Alphonse yatangiye nabi muri Sunrise FC
Umutoza Jimmy Mulisa yari yicaye atuje
Umuvuduko wa Issa Bigirimana wagoye abakinnyi ba Sunrise FC
Uwambazimana Leon bita Kawunga ahanganye na Muhadjili Hakizimana wa APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza