APR FC yatsinze Rwamagana City mu gikombe cy’Amahoro, Muhadjiri aravunika (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kamena 2019 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Hakizimana Muhadjiri na Danny Usengimana bafashije APR FC gutsinda Rwamagana City ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.

APR FC iheruka gutakaza igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere, yahabwaga amahirwe menshi muri uyu mukino yakiriyemo Rwamagana City FC yo mu cyiciro cya kabiri kirangwamo abakinnyi benshi bari munsi y’imyaka 23.

Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu ku munota wa gatatu w’umukino ku mupira w’umuterekano yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu wa Rwamagana City FC, Tuyisenge Eric, ntiyabasha kuwugeraho.

Rwamagana City yanyuzagamo igasatira APR FC, nta buryo bwinshi bukomeye bugana ku izamu yabonye muri uyu mukino, aho igice cya mbere cyarangiye ibonye bubiri gusa burimo umupira wahinduwe na Byukusenge Jean Paul, mugenzi we, Muganuza Jean Pierre, ashatse kuwutera mu izamu rya APR FC ntiyawugeraho.

Ikipe y’ingabo yihariye umupira, igahusha uburyo butandukanye ku mipira yatewe na Nshimiyimana Imran, Nkinzingabo Fiston, Muhadjiri na Usengimana, byayisabye gutegereza umunota wa 43, ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Danny Usengimana n’umutwe ku mupira widunze uva mu izamu ubwo Hakizimana Muhadjiri yari amaze gutera ishoti rikomeye, umupira ugafata umutambiko w’izamu, ukamanuka hasi.

Amakipe yombi yakoze impinduka zitandukanye mu gice cya kabiri, aho APR FC yinjijemo Itangishaka Blaise, Nshuti Innocent na Iranzi Jean Claude mu mwanya wa Ntwari Evode, Danny Usengimana na Nshimiyimana Imran mu gihe Rwamagana City yinjije mu kibuga abarimo Bugingo Hakim na Mbanza Joshua mu mwanya wa Ndayisenga Saleh na Muganuza Jean Pierre, ariko ntibyagira icyo bihindura ku mukino.

Habura iminota ine ngo umukino urangire, rutahizamu wa APR FC, Hakizimana Muhadjiri yicaye mu kibuga bigaragara ko yavunitse, ariko biba ngombwa ko akomeza kwihangana kuko ikipe ye yari yamaze gusimbuza. Umukino urangiye, yasigaye mu kibuga yitabwaho n’abaganga b’ikipe ye.

APR FC yatsinze uyu mukino ubanza ku bitego 2-0, ibona impamba izajyana i Rwamagana mu mukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, Marines FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0, Gicumbi FC inganya ubusa ku busa na Police FC, Etoile de l’Est yanganyije na Kiyovu Sports 0-0, Vision FC itsindwa na Bugesera FC igitego 1-0.

APR FC: Kimenyi Yves, Mugiraneza Jean Baptiste (c), Rusheshangoga Michel, Niyonzima Ally, Ngabo Albert, Imanishimwe Emmanuel, Ntwari Evode, Nshimiyimana Imran, Nkinzingabo Fiston, Usengimana Danny na Hakizimana Muhadjiri.

Rwamagana City FC: Tuyisenge Eric, Uwayo Olivier (c), Hitimana Jean Claude, Uzabakiriho Fiston, Byukusenge Jean Paul, Maniraguha Aloys, Mutsinzi Claude, Kabagema Bachiru, Muganuza Jean Pierre, Ndayisenga Saleh na Niyodata Janvier.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Rwamagana City FC yabanje mu kibuga
Nshimiyimana Imran ahindura umupira wakuwemo n'umunyezamu wa Rwamagana City
Nkinzingabo Fiston yahushije ibitego byinshi muri uyu mukino
Danny Usengimana yari yagarutse mu bakinnyi babanza mu kibuga
Hakizimana Muhadjiri yacungirwaga hafi n'abakinnyi bane ba Rwamagana City FC
Muhadjiri atera ishoti rikomeye ryagaruwe n'umutambiko w'izamu
Umupira wa Muhadjiri wakubise umutambiko umanukira mu izamu, ariko abasifuzi ntibabona ko warenze umurongo
Nyuma yo kwidunda wagarutse mu kibuga....
Danny Usengimana awusubiza mu izamu n'umutwe
Usengimana ashimirwa na Nkinzingabo nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri cya APR FC
Hakizimana Muhadjiri wavunitse, yasigaye avurwa ubwo umukino wari urangiye
Ndayisenga Saleh wa Rwamagana City FC yihanganisha Muhadjiri wari uri kwitabwaho na muganga w'ikipe
Visi Perezida wa APR FC, Maj.Gen.Mubaraka Muganga, (ibumoso) yari yaje kureba uyu mukino ari kumwe n'Umuhuzabikorwa w'abafana ba APR FC, Rtd. Col. Kabagambe
Team Manager wa APR FC yakurikiranye uyu mukino
Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe 'Camarade'
Kamanzi Karim (ibumoso) na Nshimiyimana Eric (iburyo) barebye uyu mukino
Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent (iburyo)yarebye uyu mukino yicaranye na Kodo wo muri AS Kigali
Abafana ba Rwamagana City FC bari baje kuyishyigikira
Ally Niyonzima ahambira inshundura zari zimanuwe n'umupira watewe na Muhadjiri
Maniraguha Aloys na Fiston ba Rwamagana City bashaka uko bambura umupira Mangwende
Nshuti Innocent ahanganye na ba myugariro ba Rwamagana City FC
Zlatko ajya inama na Mulisa ku ntebe y'abatoza ba APR FC
Ndacyayisenga utoza Rwamagana City FC atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Mugunga Yves utakinnye aganira n'abarimo Danny Usengimana, Imran na bagenzi babo
Iranzi Jean Claude yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbuye

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza