APR FC yatumiwe muri CECAFA Kagame Cup isimbuye St George yo muri Ethiopia

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Kamena 2018 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

APR FC yatumiwe mu irushanwa rya Cecafa Kagame Cup rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba, isimbura St George yo muri Ethiopia yikuye mu irushanwa.

Ni imikino iteganyijwe kuva ku wa 28 Kamena kugeza ku wa 12 Nyakanga 2018, i Dar es Salaam muri Tanzania.

Mu ibaruwa Umunyamabanga Mukuru wa CECAFA , Nicholas Musonye, yoherereje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, kuri uyu wa Kane, yarimenyesheje ko APR FC yashyizwe mu itsinda C hamwe na Simba SC na Singida (na yo yatumiwe) zo muri Tanzania na Dakadaha yo muri Somalia.

APR FC ihagarariye u Rwanda na Singida United yo muri Tanzania zatumiwe nyuma y’uko amakipe abiri arimo Young Africans yahuye n’ibibazo birimo n’iby’amikoro muri uyu mwaka na St George yifuza gushyira imbaraga mu rugamba rwo kwegukana shampiyona ya Ethiopia, yikuye mu irushanwa.

Musonye yatangarije KT Sports ko “APR FC na Singida ari amahitamo meza kandi aya makipe azatuma irushanwa rirushaho gukomera.”

Gutumirwa kwa APR FC byatumye u Rwanda ruhagararirwa n’amakipe abiri muri iri rushanwa rizamara ibyumweru bibiri aho isanze Rayon Sports yarusohokeye ku itike yo kwegukana shampiyona ya 2016/2017.

APR Fc itozwa n’Umunya-Serbia, Ljubomir Petrović, izatangira irushanwa ku wa 29 Kamena 2018 ihura na Singida United ibarizwamo Abanyarwanda Rusheshangoga Michel na Usengimana Danny. Ku rundi ruhande mu itsinda B, Rayon Sports FC izahura na Gor Mahia ku wa 1 Nyakanga 2018. Imikino y’aya makipe yombi izabera kuri stade nkuru y’igihugu, Uwanja wa Taifa.

Abanyarwanda Hakizimana Louis na Ndagijimana Théogène batoranyijwe mu basifuzi 18 bazayobora imikino ya Cecafa CECAFA Kagame Cup 2018.

Izitabirwa n’amakipe 12 izakinirwa kuri Uwanja wa Taifa na Chamazi Stadium yakira abantu 7,000. Amakipe abiri muri buri tsinda, n’abiri yitwaye neza ku myanya ya gatatu ahita akomeza muri 1/4 cy’irangiza.

Ikipe izatwara igikombe izegukana ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika, akabakaba miliyoni 26 Frw; iya kabiri ihabwe miliyoni 17 Frw n’iya gatatu itahane miliyoni 8.6 Frw.

Igikombe cya Cecafa cyaherukaga gukinirwa mu 2015, gifitwe na Azam FC yo muri Tanzania yatsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-0 bya John Bocco na Kipré Brice Hermann Tchétché, igitwara itinjijwe igitego na kimwe mu mikino itandatu.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda:

Itsinda A: Azam FC (Tanzania), Vipers SC (Uganda), JKU (Zanzibar) na Kator FC (Sudani y’Epfo)

Itsinda B: Rayon Sports (Rwanda), Gor Mahia (Kenya), Lydia Ludic Académic FC (Burundi) na Ports (Djibouti)

Itsinda C: Singida United (Tanzania), Simba SC (Tanzania), APR (Rwanda) na Dakadaha (Somalia)

APR FC yatumiwe mu irushanwa rya Cecafa Kagame Cup rimaze imyaka ibiri ridakinwa
Umunyamabanga Mukuru wa Cecafa, Nicholas Musonye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza