APR FC yavuye i Rubavu amaramasa iripima na Villa SC yatsinze mukeba

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Nzeri 2017 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

APR FC yari imaze iminsi i Rubavu mu irushanwa ryateguwe mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame igataha itsindiwe ku mukino wa nyuma na AS Kigali, kuri uyu wa Mbere iripima na Villa SC yo muri Uganda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mwaka APR FC ntiyagaragaye ku isoko ryo kugura abakinnyi cyane nk’uko bisanzwe ahubwo yafashe icyemezo cyo kuzamura abana bari basanzwe muri Academy yayo kugira ngo abe aribo basimbura bamwe mu bari inkingi za mwamba bayivuyemo nka Yannick Mukunzi, Sibomana Patrick, Usengimana Faustin, Mvuyekure Emery, Rutanga Eric n’abandi.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu mpera z’iki cyumweru yari i Rubavu aho yakinnye imikino itandukanye mu irushanwa ryateguwe n’Akarere ka Rubavu mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame mu matora.

APR FC ku mukino wa mbere yatsinze Etincelles FC igitego 1-0 iba ari na cyo itsinda Virunga yo muri Congo Kinshasa mu mukino wa kabiri ariko igeze ku mukino wa nyuma, aho Jimmy Mulisa n’abasore be bari bahize kwegukana igikombe batsindwa na AS Kigali kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Nk’uko Umuvugizi wayo, Kazungu Claver yabitangarije IGIHE, iyi kipe ikomeje gushaka uko abakinnyi bayo bashya n’abasanzwe bamenyerana ikaba yateguye umukino wa gishuti kuri uyu wa Mbere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho izaba ihanganye na Villa SC yo muri Uganda.

Iyi Villa SC imaze iminsi mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu yanakinnye umukino wa gishuti na Rayon Sports n’ubundi kuri Stade ya Kigali, iyitsinda igitego 1-0 cya Kiyambadje Allan mu gice cya kabiri.

Uretse kwitegura shampiyona y’umwaka utaha, APR FC ifite n’akazi katoroshye muri uku kwezi kwa Nzeri kuko izakina irushanwa ry’Agaciro Development Fund hagati y’itariki ya 9 na 16 Nzeri mu gihe tariki 23 Nzeri izisobanura na mukeba Rayon Sports mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup).

Iyi kipe yari yahize kuvana igikombe i Rubavu ariko itaha amaramasa kijyanwe na AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza