APR FC yegukanye Igikombe cy’imikino ya gisirikare hakibura umukino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Kanama 2019 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya APR FC ihagarariye Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mikino ya gisirikare iri kubera muri Kenya, yegukanye igikombe cy’Umupira w’amaguru idakinnye nyuma y’uko TPDF ya Tanzania bari basigaye bagihanganiye yatsinzwe na UPDF ya Uganda kuri uyu wa Kane.

APR FC izasoza imikino yayo kuri uyu wa Gatanu ihura na Ulinzi Stars yo muri Kenya mu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Kasarani.

Ikipe y’ingabo z‘u Rwanda yari ikeneye inota rimwe gusa kugira ngo yizere kwegukana igikombe mu mupira w’amaguru dore ko yatsinze imikino itatu ibanza.

TPDF ya Tanzania yari ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu, yakinnye na UPDF ya Uganda mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane, aho yasabwaga kuwutsinda kugira ngo itegereze ibizava ku mukino wa APR FC na Ulinzi Stars.

UPDF ya Uganda yatunguye abanya-Tanzania, ibatsinda ibitego 2-0 bityo biha amahirwe APR FC yahise yegukana igikombe mu mupira w’amaguru mbere y’uko ikina umukino wa nyuma uzayihuza na Ulinzi Stars.

Ikipe y’ingabo za Uganda yahise inganya amanota ane na Ulinzi Stars ya Kenya mu gihe Muzinga yo mu Burundi yasoje imikino yayo ifite amanota atatu.

Iki gikombe kije cyiyongera ku cya Basketball na cyo cyatashye mu Rwanda nyuma y’uko APR BBC yiganjemo amazina y’abakinnyi bakomeye bakina mu yandi makipe ya hano mu Rwanda, itsinze imikino itanu yose yakinnye.

Iyi mikino ya gisirikare iri kuba ku nshuro ya 12, yashyizweho mu masezerano yasinywe mu 1998, akavugururwa mu 2001.

Aya masezerano y’ubufatanye yarimo guhana amahugurwa ya gisirikare, gusabana no kumurika imico y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi mikino yabaye bwa mbere mu 2005, yaherukaga kubera muri Kenya mu 2013.

APR FC izahura na Ulinzi Stars kuri uyu wa Gatanu yaramaze kwegukana igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza