Kwamamaza

APR FC yisubiyeho ishyira umunyamahanga mu bakinnyi 29 yatanze muri Ferwafa

Yanditswe kuya 11-10-2016 saa 13:01' na Jah d'eau DUKUZE


Imanishimwe Emmanuel ari ku rutonde rw’abakinnyi 29 APR FC izifashisha mu mwaka mushya wa shampiyona mu gihe Umurundi Ngando Omar na we ari mu bakinnyi iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona yatanze muri Ferwafa

APR FC na Mukura VS ni yo makipe yonyine yatinze gutanga urutonde rw’abakinnyi, aho umuvugizi wa Ferwafa yari yadutangarije ko ayo makipe yombi yatinze gutanga urutonde “kubera impamvu zumvikana”.

Mu bakinnyi iyi kipe yatanze kuri uyu wa mbere, ntabwo hagaragaraho Rwigema Yves na Rwatubyaye Abdoul berekeje muri Rayon Sports gusa Imanishimwe Emmanuel iyi kipe yakuye muri Aspor agaragara mu bakinnyi 29 bazaba bahagarara ku gikombe batwaye.

Imanishimwe Emmanuel, anagaragara ku rutonde ikipe ya Rayon Sports yagejeje muri Ferwafa mu minsi yashize, aho iyi nzu y’umupira w’amaguru mu Rwanda yari yatangiye kwiga ku kibazo cye na mbere yuko APR FC itanga urutonde izakoresha mu mwaka utaha wa shampiyona. Mussa Hakizimana, yari yatangarije IGIHE mu mpera z’icyumweru gishize ko ibibazo bya Imanishimwe bizaba byakemutse mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo.

Uyu yari yagize ati “Hari akanama ka komisiyo ishinzwe amarushanwa, ni ko kari kwiga ibibazo by’abo bakinnyi. Turizera ko ibibazo byabo bizaba byakemutse mbere mu ntangiriro z’icyumweru gitaha”.

“Icyo tureba ni amasezerano basinye n’uburyo bayasinyemo. Biranashoboka ko nidusanga bafite amakosa tuzabahana”.

Bitandukanye n'abandi barundi bari muri APR FC, Ngando Omar we yanakiniye Intamba ku Rugamba ku buryo bwemewe n'amategeko

Mu myaka yashize, Mulenda Abedi yaje guhagarikwa umwaka nyuma yo gusinyira amakipe ya Atraco na Rayon Sports mu gihe As Kigali na Rayon Sports zaje kumvikana hagati yazo nyuma yo kubona ko Tubane James yazisinyiye zombi. Kuri ubu, hategerejwe kureba icyemezo kizafatwa kuri uyu musore wazamukiye ku Kicukiro.

Uretse Imanishimwe Emmanuel, ikipe ya APR FC yatanze ku rutonde Ngando Omar, myugariro iyi kipe yakuye muri Atletico yo mu Burundi. APR FC ubusanzwe izwiho gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, yemeje ko Ngando azayikinira umwaka utaha wa shampiyona nubwo ari Umurundi udashobora gukinira Amavubi.

Bitandukanye na mukuru we Ally Niyonzima, Omar Ngando we yakiniye ikipe y’igihugu Intamba ku Rugamba mu byiciro bitandukanye haba mu makipe mato n’amakuru. Uyu, yari mu bakinnyi b’ikipe y’abatarengeje imyaka 23 banganyije n’u Rwanda i Kigali 0-0 mu gihe yari no mu bakinyi 18 batsinzwe na Senegal 2-0 mu kwa Gatandatu k’uyu mwaka.

Ngando yari mu ikipe y'Intamba ku Rugamba yatsinzwe na Senegal 2-0

Gukina uyu mukino wa Senegal, bivuze ko uyu myugariro ari Umurundi bidasubirwaho, ndetse nta kindi gihugu ashobora gukinira. APR FC mu kiganiro n’abanyamakuru muri uyu mwaka, yari yatangaje ko nta gahunda ifite yo kuzana abanyamahanga ndetse ko itazigera inagira iyo gahunda mu myaka iri imbere.

Binyuze ku munyamabanga wayo Kalisa Adolphe Camarade, aba bari bavuze ko kuba bafite ishuri rya ruhago ari kimwe mu byerekana ko nta gahunda bafite yo kongera kuzana abakinnyi b’abanyamahanga nkuko byari bimeze mbere y’imyaka ya 2012.

Nyuma y’amezi atatu gusa, iki cyemezo bakaba bakivuguruje basinyisha umukinnyi ufite ababyeyi b’Abakongomani ndetse wanakiniye igihugu cy’u Burundi.

Urutonde rw’abakinnyi APR FC izakoresha mu mwaka utaha wa shampiyona nk’uko bagaragara ku rubuga rwayo:

- Ntalibi Steven
- Kimenyi Yves
- Emmery Mvuyekure
- Rusheshangoga Michel
- Ngabonziza Albert
- Rutanga Eric
- Emmanuel Imanishimwe
- Rugwiro Herve
- Usengimana Faustin
- Ngandu Omal
- Nsabimana Aimable
- Amran Nshimiyimana
- Mukunzi Yannick
- Butera Andrew
- Benedata Janvier
- Bizimana Djihad
- Hakizimana Muhajir
- Sekamana Maxime
- Nkinzingabo Fiston
- Habyarimana Innocent
- Sibomana Patrick
- Mwiseneza Djamal
- Fabrice Nininahazwe
- Blaise Itangishaka
- Nshuti Innocent
- Irambona Fabrice
- Bigirimana Issa
- Twizerimana Onesme
- Mucyo Fred

Ngando Omar yifujwe na Rayon Sports umwaka ushize akiri muri Muzinga ariko iyi kipe y'i Nyanza ntiyamushima

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 3 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved