Arsenal yamamaza u Rwanda, yemeje Unai Emery nk’umusimbura wa Arsene Wenger

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 11:56
Yasuwe :
2 0

Ikipe ya Arsenal yamaze gutangaza bidasubirwaho ko Unai Emery wari usanzwe atoza Paris Saint-Germain ariwe wahawe gusimbura Arsene Wenger wasezeye uyu mwaka nyuma y’imyaka 22 yari amaze ariwe mutoza wayo mukuru.

Mbere byari byabanje kuvugwa ko umutoza wa Manchester City wungirije, Mikel Arteta wahoze ari Kapiteni wa Arsenal ariwe uzasimbura Wenger ndetse yaramaze no gukora ikizami kimwe n’abandi bari bahanganye ariko ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo amakuru yatangiye gusakara ko Unai Emery ariwe ufite amahirwe yo guhabwa akazi.

Iyi kipe ibicishije ku rubuga rwayo rwa twitter kuri uyu wa Gatatu yemeje aya makuru ko Emery yasinye amasezerano y’imyaka itatu, bikaba bivugwa ko azajya ahembwa agera kuri miliyoni eshanu z’amapawundi ku mwaka (asaga miliyali 5.6 Frw).

Mu ijambo yabwiye abafana n’abakunzi ba Arsenal, Emery yagize ati “Nejejwe no kujya mu ikipe y’amateka mu mupira w’amaguru. Arsenal izwi kandi ikundwa hirya no hino ku Isi kubera umukino wayo mwiza, kuzamura abana bakiri bato, stade y’akataraboneka ndetse n’uburyo iyobowe.”

Yakomeje agira ati “Ntewe ishema no guhabwa inshingano zo gutangira ikiragano gishya mu mateka ya Arsenal. Nahuye n’abayobozi bayo kandi numvise bafite icyerekezo cyiza baranifuza kuyigeza ku bihe by’intsinzi. Nishimiye ibihe tuzagirana ndetse ndifuza guha buri muntu ufana Arsenal ibyishimo n’ibihe bitazibagirana.”

Emery w’imyaka 46 utarakinnye umupira ku rwego rwo hejuru kuko igihe kinini yakimaze mu byiciro byo hasi iwabo muri Espagne, yatangiye ubutoza mu 2004 mu ikipe ya Lorca Deportiva ayimaramo imyaka ibiri; mu 2006 ajya muri Almería ayivamo mu 2008 ajya muri Valenci,a aho yanditse amateka ayifasha kugaruka ku ruhando rw’amakipe akina imikino yo ku mugabane w’u Burayi nubwo yari yarashegeshwe n’ibibazo by’amikoro.

Mu 2012 yagiye gutoza Spartak Moscow mu Burusiya ariko ntiyahagirira ibihe byiza kuko yirukanywe nyuma y’amezi atandatu gusa atsinzwe imikino 11.

Hagati ya 2013 na 2016 yahawe gutoza Sevilla itari ihagaze neza, ayifasha gusubira ku murongo ndetse yegukana ibikombe bitatu bikurikirana bya Europa League, ayivamo ajya gutoza Paris Saint-Germain ayihesha ibikombe birindwi mu myaka ibiri.

Arsenal yatangaje amakuru y’umutoza mushya nyuma y’amasaha make itangaje ko yagiranye amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ikazajya yambara umwenda wanditseho "Visit Rwanda" (Sura u Rwanda), ku kuboko ndetse bikaba biteganyijwe ko mu gihe cy’imyaka itatu izajya itegura ingendo ziza i Kigali ku makipe y’abagabo n’abagore, hakazabaho n’ubufatanye mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Unai Emery, Umutoza mushya wa Arsenal usimbuye Arsene Wenger
Unai Emery agiye muri Arsenal avuye gutoza Paris Saint-Germain
Unai Emery umusimbuye Arsene Wenger bafotowe ku mukino wa Arsenal na PSG mu 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza