Arsenal yatsinze Leicester City mu mukino ufungura Shampiyona y’u Bwongereza (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Kanama 2017 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) ya 2017/ 2018 yatangijwe n’umukino w’ishiraniro warangiye Arsenal itsinze Leicester City ibitego 4-3 ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Kanama 2017.

Ni ku nshuro ya mbere kuva mu myaka 25 ishize, iyi Shampiyona iri ku isonga mu zikunzwe ku mugabane w’u Burayi no ku isi muri rusange itangijwe ku mugaragaro ku wa Gatanu.

Arsenal yakiniraga ku kibuga cyayo Emirates Stadium imbere y’abafana 59 387 yatangiye itanga icyizere kuko ku munota wa kabiri gusa w’umukino yari yamaze kunyeganyeza inshundura ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Alexandre Lacazette iyi kipe yakuye muri Lyon yo mu Bufaransa.

Ibyishimo by’abakunzi ba The Gunners ntibyarambye kuko ku munota wa gatanu, Leceister City ibifashijwemo na Shinji Okazaki yahise yishyura igitego mbere y’uko Jamie Vardy yongezamo ikindi ku munota wa 29 w’umukino.

Arsenal itozwa n’Umufaransa, Arsene Wenger, yisubije ikuzo mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe n’Umwongereza Danny Welbeck amakipe ajya kuruhuka anganya 2-2.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Jamie Vardy wa Leicester yongeye kwerekana ubudahangarwa bwe atsinda akoresheje umutwe ku mupira yari ahawe na Riyad Mahrez.

Vardy umaze gustinda gutsinda Arsenal ibitego bitanu mu mikino itanu iheruka guhuza aya makipe yombi muri Premier League, yaje gutorwa nk’uwitwaye neza kuri uyu mukino.

Ibi byatumye umutoza Arsene Wenger afata ingamba zo gusimbuza abakinnyi babiri icyarimwe, Aaron Ramsey na Olivier Giroud. Yaje no guhirwa n’izi mpinduka kuko aba bombi ni bo binjije ibitego bibiri ku munota wa 83 n’uwa 85, bituma Arsenal yegukana amanota atatu mu mukino ufungura shampiyona.

Ni ku nshuro ya gatandatu mu myaka yose Premier League imaze, umukino wo ku munsi wa mbere wa shampiyona ubonetsemo ibitego birindwi mu mukino umwe.

Mu mikino 22 yose Arsenal yagiye ihuriramo na Leicester City yayitsinze inshuro 15 izindi zose baranganya.

Uko indi mikino yo ku munsi wa mbere wa Premier League iteganyijwe

Ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Kanama 2017:

- 13:30: Watford vs Liverpool
- 16:00: Chelsea vs Burnley
- 16:00: Crystal Palace vs Huddersfield Town
- 16:00: Everton vs Stoke City
- 16:00: Southampton vs Swansea City
- 16:00: West Bromwich Albion vs AFC Bournemouth
- 18:30: Brighton & Hove Albion vs Manchester City

Ku Cyumweru, tariki ya 13 Kanama 2017

- 14:30: Newcastle United vs Tottenham Hotspur
- 17:00: Manchester United vs West Ham United

Umwaka w'imikino muri Premier League watangiye ku wa Gatanu ku nshuro ya mbere kuva mu myaka 25 ishize
Rutahizamu Lacazette (uteze amaboko) yatsinze igitego gifungura shampiyona y'u Bwongereza ari nacyo cya mbere mu ikipe ye nshya ya Arsenal
Alexandre Lacazette (iburyo) yatsinze igitego nyuma y'amasegonda 94 umukino utangiye
Alexis Sanchez wa Arsenal yarebeye uyu mukino mu myanya y'icyubahiro
Shinji Okazaki ni we wishyuye igitego cya mbere nyuma y'amasegonda 160, Lacazette afunguye amazamu
Vardy amaze gutsinda ibitego bitanu mu mikino itanu aheruka guhuriramo na Arsenal muri Premier League
Jamie Vardy atsinda igitego cya gatatu cya Leicester City
Danny Welbeck yanyuze mu rihumye ab'inyuma ba Leceister City bakekaga ko yaraririye
Danny Welbeck atsinda igitego cyo kwishyura ku munota ya nyuma w'igice cya mbere cy'umukino
Jamie Vardy na bagenzi be bishimira igitego
Umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger yabanje gushoberwa
Umusifuzi Mike Dean yari yitegeye Ozil wakuruye umupira n'ukuboko mbere yo kuwuha Ramsey watsinze igitego cya gatatu ku munota wa 83
Olivier Giroud (ibumoso) na Ramsey bafashije Arsenal kubona amanota atatu binjira mu kibuga
Kasper Schmeichel agerageza gukuramo umupira wari utewe na Giroud ariko agasanga warenze umurongo
Mike Dean yemeje igitego nyuma yo kureba ku isaha ko umupira warenze umurongo
Olivier Giroud (wambaye umutuku uryamye hasi) ni we watsinze igitego cya kane cyahesheje Arsenal amanota atatu
Olivier Giroud winjiye mu kibuga asimbura yishimira igitego cy'intsinzi
Umunya-Algeria, Riyad Mahrez yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi w'umuhanga
Aaron Ramsey atsinda igitego cya gatatu
Wilfred Ndidi (wambaye nimero 25) yatangiye mu kibuga, aha ahanganye na Mohamed Elneny wa Arsenal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza