AS Kigali yacecekesheje Aba-Rayon mu mukino warimo gutukana n’ibipfunsi (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 Nzeri 2017 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Abakeba bakomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda ari APR FC na Rayon Sports ahanini kuko ari nazo zihora zihanganiye ibikombe ariko uko imyaka yicuma bishobora kwimukira kuri AS Kigali na Rayon Sports dore ko ariwo mukino utakibura udushya.

Aya makipe yombi yahuye kuri uyu wa Gatatu mu mukino w’irushanwa ry’Agaciro Development Fund, wabereye kuri stade Amahoro i Remera, iminota 90 irangira ari ubusa ku kusa ariko yaranzwe no gushyamirana gukabije maze mu yindi umunani umusifuzi yongeyeho, AS Kigali ikubita ahababaza itsinda kuwa nyuma.

Uyu mukino watangiye saa 18h00 z’umugoroba ukurikiye uwari wahuje APR FC itsinda Police FC ibitego 3-1. Nubwo abafana batari benshi ku mukino wa mbere, ku wa kabiri biyongereye cyane ko wari uwa Rayon Sports izwiho kugira benshi mu gihugu bakaba bari banaje kwibuka umunyezamu wabakiniraga Mutuyimana Evariste witabye Imana.

Nyuma yo gufata umunota wo guceceka no kwibuka uyu mukinnyi, amakipe yombi yatangiye umukino agaragaza kubanza kwigana gusa Rayon Sports ikarusha AS Kigali hagati dore ko yari ifitemo Kwizera Pierrot, Yannick Mukunzi na Muhire Kevin bari bahanganye na Niyonzima Ally, Murengezi Rodriguez na Ntwali Evode.

Icyagaragariye abakunzi ba Rayon Sports mu gice cya mbere ni uko nta busatirizi iyi kipe yari ifite bukomeye nk’ubwo mu mwaka ushize, naho kuri AS Kigali ho imipira mike abo hagati babashaga kugeza imbere kuri ba rutahizamu nka Frank Kalanda na Mbaraga Jimmy bagaragazaga ko hari icyo bakora nubwo uyu munsi bahuye na Ndayishimiye Eric Bakame wari mu bihe bye byiza.

Mu gice cya kabiri ari nacyo cyagaragayemo ishyaka ryinshi, abafana ku mpande zose bagahaguruka, cyerekanye ko umukino wa AS Kigali ushobora kubyara ubukeba bukomeye kuko cyaranzwe n’imvururu, gushyamirana gukomeye hagati y’abakinnyi n’abatoza buri wese agaragaza ko bari gusifurirwa nabi.

Ku munota wa 55, haje no gutangwa ikarita itukura kuri Kwizera Pierrot, wakoze igisa no kwihorera kuri Murengezi Rodriguez wari wamukoreye ikosa mu gice cya mbere, umusifuzi arabyirengagiza. Yaje kumwubikira bagarutse mu gice cya kabiri amukubita inkokora umusifuzi Hakizimana Louis amuhamagaye undi amubwira amagambo atari meza amusohora mu kibuga.

Abatoza bombi bagiye bakora impinduka, Karekezi Olivier asimbuza Nahimana Shassir yinjizamo Tidiane Kone; Bimenyimana Bonfils Caleb wari wigaragaje aha umwanya Alassane Tamboura; Nova Bayama asimbura Rutanga Eric naho Nshimiyimana Eric wa AS Kigali yinjiza Ndarusanze Jean Claude mu mwanya wa Frank Kalanda, Ndahinduka Michel asimbura Ntwali Evode, Ngama Emmanuel afata umwanya wa Jimmy Mbaraga.

Uku gusimbuza nako kwateye kutumvikana kuko igikoresho ubusanzwe abasifuzi bakoresha berekana nimero y’umukinnyi usohoka mu kibuga n’uwinjira nta cyari gihari ku buryo byasabaga ko umusifuzi wo hagati asanga abatoza bakamubwira usimburwa, agasubira no kubwira uwo mukinnyi hagati mu kibuga, ibintu byatumye umukino uhagarara hafi iminota itanu.

Mu kongera iminota, umusifuzi yashyizeho icyenda kubera ibibazo bitandukanye byari byagiye bituma umukino uhagarara. Iyi minota yaranzwe no guhusha uburyo bwabazwe kuri Rayon Sports harimo nk’aho Tamboura utishimiwe n’abatoza n’abafana yasigaranye n’umuzamu Bate Shamiru ariko ananirwa gutsinda igitego.

AS Kigali yo yabyaje umusaruro uburyo yabonye ku munota wa nyuma, Ndarusanze Jean Claude atsinda igitego ku mupira wa ‘counter attack’ abakunzi ba Rayon Sports bayoberwa ibibabayeho ndetse aba APR FC bari bakiri ku kibuga bitera ibicu kuko bibongereye amahirwe cyane yo kuzegukana iri rushanwa nibaramuka batsinze iyi kipe cyangwa bakanganya ku munsi wa nyuma uzakinwa ku wa Gatandatu.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, na Bimenyimana Bonfils Caleb.

AS Kigali: Bate Shamiru, Bishira Latif, Kayumba Soter, Iradukunda Eric Radu, Mutijima Janvier, Murengezi Rodrigue, Ntwari Evode, Savio Nshuti, Hakizimana Ally, Kalanda Frank na Jimmy Mbaraga.

Hafashwe umunota wo kwibuka no kunamira umunyezamu wa Rayon Sports, Mutuyimana Evariste, witabye Imana
Abakinnyi ba Rayon Sports basuhuzanya n'aba AS Kigali mbere y'umukino
Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Umukino wahuje AS Kigali na Rayon Sports wari ishiraniro
Savio Nshuti (iburyo) wahoze muri Rayon Sports ahanganiye umupira na Bimenyimana Bonfils Caleb
Manishimwe Djabel agenzura umupira hagati mu kibuga
Kayumba Soter yambura umupira Muhire Kevin 'Rooney'
Umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru ategereje Bimenyimana Caleb ashaka kumucenga
Kwizera Pierrot yahawe ikarita itukura, bagenzi be baratungurwa
Ndayishimiye Eric Bakame yereka bagenzi be uko bahagarara mu kibuga neza
Umukino wagaragayemo gushyamirana ku mpande zose
Abafana ba Rayon Sports bari bafite umurindi uhambaye
Abafana ba Rayon Sports ntibahiriwe n'urugendo imbere ya AS Kigali
Umufasha wa Karekezi Olivier utoza Rayon Sports, Niwin Sorlu n'umwana we baje kureba uyu mukino
Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric, yishimiye intsinzi mu buryo budasanzwe

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza