AS Kigali yakuriye inzira ku murima Savio Nshuti washakaga gusubira muri Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Mutarama 2018 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

AS Kigali yatangaje ko rutahizamu Nshuti Dominique Savio uherutse kwandika ibaruwa asaba gutandukana nayo ndetse agahita atangira ibiganiro na Rayon Sports yahoze akinira, yakoze ibinyuranyije n’amasezerano bafitanye bityo atazemererwa kugenda nubwo yagaragaje ko atacyifuza kuyikinira.

Savio wigaragaje muri Rayon Sports mu myaka ibiri itambutse akayifasha kwegukana igikombe cy’Amahoro mu 2016 akanatwarana na yo icya shampiyona mu 2017, yaje gufata icyemezo ayivamo yerekeza muri AS Kigali, aciye agahigo k’umukinnyi waguzwe akayabo mu Rwanda kuko yahawe miliyoni 16 Frw, yemererwa imodoka n’inzu yo guturamo asinya imyaka itatu.

Mu mezi ane yari ayimazemo yayikiniye imikino mbarwa kuko yahise agira imvune y’urutugu bituma amara igihe kinini hanze y’ikibuga.

Mu buryo butunguranye mu mpera z’Ukuboza 2017, uyu musore yanditse ibaruwa amenyesha iyi kipe ko amasezerano bari bafitanye ayasheshe kubera ko batubahirije ibyo bari bumvikanye by’umwihariko ikijyanye no kumuha inzu.

Savio yahise aganira na Rayon Sports yahoze akinira ashaka kuyisubiramo ndetse yanamushyize ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha mu mikino nyafurika ya CAF Champions League ariko mu kiganiro Umunyamabanga wa AS Kigali, Nshimiye Joseph, yagiranye na IGIHE yatangaje ko batazamwemerera kugenda.

Yagize ati “Kugeza ubu nta kirahinduka Savio ni umukinnyi wa AS Kigali uri mu Ikipe y’Igihugu Amavubi ngira ngo mwabonye ko na Ferwafa ariko yabyanditse. Ayo mabaruwa avugwa yanditse si twe yayahaye ni Ferwafa nta na kopi twabonye, ubwo Ferwafa ni yo izamusubiza.”

Abajijwe niba inzu uyu mukinnyi avuga yari yemerewe ntayihabwe ari na yo yatumye yifuza gusesa amasezerano yaba yarabonetse, Nshimiye yagize ati “Sinzi ibiri mu ibaruwa sinakwemeza ko ari yo mpamvu yatanze kuko sindabimenya. Gusa mbyumva mu itangazamakuru nta kindi mbiziho.”

Uyu muyobozi avuga ko nubwo Savio yaba atacyifuza gukinira iyi kipe bitavuze ko igomba kumureka ngo agende kuko ayifitiye amasezerano.

Yagize ati “Uko umukinnyi agaragaje ko adashaka gukinira ikipe si ko wahita umurekura ngo akore ibyo ashaka. Aba ni abana ni yo mpamvu tuba duhari ngo tubagire inama. Ikindi kuba Rayon Sports yaramutanze muri CAF ntabwo bitureba. Nibaza ko babikoze kugira ngo nibaganira bakumvikana ntibizabagore kumwongeraho ariko ubu ni uwa AS Kigali nta n’aho yajya tutamurekuye.”

Mu masezerano uyu mukinnyi yari yasinye harimo ingingo ivuga ko nihagira ikipe yo hanze imushaka As Kigali yamurekura igahabwa ibihumbi 80 by’amadolari gusa nta cyo avuga ku gihe yaba agiye muri imwe mu makipe y’imbere mu gihugu, bivuze ko amakipe yombi agomba kumvikana. Aya masezerano ariko yahaga umukinnyi uburenganzira bwo kuyasesa mu gihe amezi ane yashira atarahabwa ibyo yemerewe byose.

Savio yigaragaje muri Rayon Sports ayifasha kwegukana ibikombe bibiri birimo icya Shampiyona n'icy'Amahoro
Umunyamabanga wa AS Kigali, Nshimiye Joseph (ibumoso) yakuriye Savio inzira ku murima ko batazamurekura
Savio Nshuti yamaze kugaragaza ko atakifuza gukinira AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza