Kwamamaza

AS Kigali yanyagiye Nyagatare ibitego 27 yegukana igikombe cya shampiyona

Yanditswe kuya 16-10-2016 saa 11:26' na Manzi Rema Jules


AS Kigali y’abagore, ikomeje kubaka amateka azagora indi yose mu Rwanda kuyakuraho aho yegukanye ibikombe bya shampiyona inshuro umunani zikurikiranya ari nako inyagira amakipe aba yahuye nayo.

Iyi kipe itozwa na Nyinawumuntu Grace usanzwe atoza Ikipe y’Igihugu y’Abagore, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2016, yari yakiriye Nyagatare WFC kuri Stade ya Kigali, iyinyagira ibitego 27 ku busa ihita inegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka cyabaye icya munani cyikurikiranya.

Nyinawumtu ukomeje gufasha iyi kipe kubaka amateka, yabwiye IGIHE ko ari ibyishimo kuba begukanye iki gikombe.

Ati “Ni ibyishimo kuri twe kuba dutwaye igikombe cy’uyu mwaka. Ntibiba byoroshye ariko twarakoze cyane. Uyu mwaka ni igikombe cyinshimishije cyane kuko twari twarifuje ko Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali twamwakiriza igikombe none tubigezeho. Ikindi gikombe twatwaye tukishima cyane ni icya mbere dutsinda APR FC iturusha ariko tukayitwara igikombe.”

Nyinawumuntu avuga ko nubwo batwara ibikombe ariko arababaye cyane kubera urwego ruri hasi rw’andi makipe bahangana kuko bituma n’ikipe y’igihugu idatera imbere nk’uko byakagenze iyo amakipe yose aba akomeye.

Uyu mutoza asaba ko abayobozi b’amakipe bakwigira ku b’umujyi wa Kigali bagaha agaciro amakipe y’abakobwa haba mu kuyashyigikira mu mafaranga no kuyashakira abatoza bashoboye kuko ari byo bizatuma umupira w’abagore utera imbere.

Shyaka Nickolas utoza Nyagatare WFC ifite agahigo ko kuba imaze gutsindwa ibitego 207 uyu mwaka yo itarinjiza na kimwe, yavuze ko batari biteze gutsinda AS Kigali ariko ko bitatuma bava ku ntego bihaye yo kubaka ikipe ishingiye ku bana b’i Nyagatare.

Ati “Nibyo baradutsinze ariko hari amasomo dukuyemo yaba njye nk’umutoza, abayobozi n’abakinnyi. Mu kibuga ni ugutsinda, gutsindwa no kunganya ariko twe ntacyo bidutwaye kuko turi gutegura ikipe y’igihe kiri imbere.”

“Umwaka ushize twari muri shampiyona dusoza turi aba gatandatu. Nyuma twasanze nta kamaro kuko twakinishaga abakinnnyi bo hirya no hino ariko nta mwana w’i Nyagatare urimo, dusanga nta musaruro ku Karere. Ubu turimo gukinisha abana bo mu Karere kacu gusa nubwo twatsindwa turakomeza gutegura. Intego ni uko mu myaka itatu twaba dufite umukinnyi mu Mavubi.”

Uyu mutoza nawe yunze mu rya Nyinawumuntu avuga ko kuba ikipe ya Nyagatare WFC ititwara neza ari uko abayobozi mu Karere ka Nyagatare batayitaho nk’uko bita kuri Sunrise FC kandi zose ari ikipe z’Akarere, asaba by’umwihariko abayobozi b’abagore kugerageza kwibuka barumuna babo bakabavuganira bagafashwa.

Igikombe AS Kigali yegukanye izagishyikirizwa nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona uzakinwa mu mpera z’icyumweru gitaha ikina na Gakenke.

AS Kigali yarushije bigaragara Nyagatare inayitsinda ibitego 27
Nyagatare ngo ntitewe ikibazo no gutsindwa na AS Kigali kuko ikiri kwiyubaka
AS Kigali yatwaye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya munani yikurikiranya
Umutoza wa Nyagatare yemeza ko bashyize imbere kubaka ikipe bahereye ku bana bo muri aka karere
Nyinawumuntu avuga ko bashimishijwe no kuba batwaye igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 7 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved