AS Kigali yatsinze AS Muhanga, Kirehe FC idashaka kumanuka yisengerera Mukura (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Igitego cyo mu gice cya kabiri cyatsinzwe na Nsabimana Eric bakunze kwita Zidane, cyafashije AS Kigali gutsinda AS Muhanga ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu.

AS Muhanga yahushije penaliti yo mu minota ya nyuma yari gutuma amakipe yombi agabana amanota.

Uyu mukino watangiye ukereweho iminota 23 kubera imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’igihugu. AS Kigali yihariye igice cya mbere, yafunguye amazamu ku munota wa gatanu w’umukino, ku mupira watewe na Ishimwe Kevin mu rubuga rw’amahina, usanga kapiteni w’Abanyamujyi, Murengezi Rodrigue, atsinda n’umutwe.

AS Muhanga yagerageje guhererekanya neza ku mupira wakinirwaga ku mutwe bitewe n’uko ikibuga cyari cyuzuye amazi, ishyira igitutu kuri AS Kigali. Rurangwa Mossi yashatse gukinana n’umunyezamu we, Bate Shamiru, amuhereza umupira ku munota wa 10, ntiwamugeraho, ufatwa na kapiteni wa AS Muhanga, Hakundukize Adolphe wishyuriye ikipe ye.

Murengezi Rodrigue, Ishimwe Kevin na Cyitegetse Bogarde winjiye mu kibuga asimbura Rurangwa Mossi ku munota wa 36 w’umukino, bahushije uburyo bw’ibitego ku ruhande rwa AS Kigali mu gice cya mbere.

Ikipe y’Umujyi yabonye igitego cyayihesheje intsinzi habura iminota 20 ngo umukino urangire, ubwo ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Ishimwe Kevin, Nsabimana Eric, yashyiragaho umutwe, ukaruhukira mu nshundura z’izamu rya AS Muhanga.

Ku ikosa ryakozwe na Ngandu Omar wagushije Bizimana Yannick mu rubuga rw’amahina ku munota wa 82, AS Muhanga yasatiraga bikomeye mu minota ya nyuma, yananiwe kwishyura ubwo Lulihoshi Aksante Dieu Merci yateraga iyi penaliti hejuru y’izamu ryarimo Bate Shamiru.

Gutsinda uyu mukino byafashije AS Kigali gufata umwanya wa gatandatu n’amanota 37 mu gihe AS Muhanga yo yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 32.

Undi mukino wabaye uyu munsi, mu Burasirazuba, Kirehe FC yakiriye Mukura Victory Sports iyitsinda ibitego 2-1. Gutsinda uyu mukino byafashije Kirehe kugira amanota 24 ku mwanya wa 15, aho irushwa amanota atatu na Gicumbi FC ya 14 mu gihe hasigaye imikino itatu ngo shampiyona irangire.

AS Kigali: Bate Shamiru, Murengezi Rodrigue (c), Ngandu Omar, Rurangwa Mossi, Harerimana Rashid Léo, Niyomugabo Jean Claude, Ntamuhanga Tumaine, Nsabimana Eric, Kalanda Frank, Ishimwe Kevin na Ndarusanze Jean Claude.

AS Muhanga: Munyaneza Jacques, Hakundukize Adolphe (c), Munyeshuri Aaron, Kagaba Obed, Twagirayezu Fabien, Rucogoza Ilias, Nizigiyimana Junior, Bigirimana Shaban, Lulihoshi Aksante Dieu Merci, Bizimana Yannick na Ndayishimiye Dieudonné.

Gahunda y’umunsi wa 27 wa shampiyona

Ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi

  • Gicumbi FC 1-3 APR FC

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi

  • AS Kigali 2-1 AS Muhanga
  • Kirehe FC 2-1 Mukura VS

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi

  • SC Kiyovu vs Espoir FC (Stade Mumena)
  • Musanze FC vs Sunrise FC (Stade Ubworoherane)
  • Bugesera FC vs Police FC (Stade Kicukiro)
  • Amagaju FC vs Rayon Sports FC (Nyagisenyi)


Ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi

  • Marines FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda)
Nsabimana Eric 'Zidane' yatsindiye AS Kigali igitego cy'intsinzi
Lulihoshi Aksante Dieu Merci nyuma yo guhusha penaliti yari gutuma AS Muhanga ibona igitego cya kabiri cyo kwishyura
Abakinnyi ba AS Muhanga bishimira igitego cyo kwishyura mu gice cya mbere
AS Kigali yafunguye amazamu hakiri kare ubwo Murengezi Rodrigue yatsindaga n'umutwe
Umupira ntiwavaga aho uri kubera amazi yari yuzuye mu kibuga
Abakinnyi 11 babanje kibuga ku ruhande rwa AS Kigali
Ababanjemo ku ruhande rwa AS Muhanga
Imvura nyinshi yaguye, yatumye umukino utangira ukereweho iminota 23

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza