AS Kigali yazanye rutahizamu wakiniye Uganda Cranes

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 11 Nyakanga 2017 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

AS Kigali yazanye rutahizamu Frank Kalanda bita ‘Machette’ wakiniye amakipe atandukanye muri Uganda n’Ikipe y’igihugu ndetse wigeze guhura n’Amavubi muri Cecafa 2015 no mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Nambole.

Frank Kalanda wageze ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri uyu wa Kabiri ku gicamunsi, aje gushyira umukono ku amsezerano, akaba yiteguye no kuzagaragara mu mikino itegura shampiyona y’umwaka utaha.

Aganira n’abanyamakuru bari bamutegerereje i Kanombe, yagize ati “Ndishimye kuko ni ku nshuro ya mbere ngeze mu Rwanda by’umwihariko nkaba nje gukina muri shampiyona yaho.”

Abajijwe ibyo abafana ba AS Kigali aje gukinira bamwitegaho yagize ati “Mu kuri ubu sinatangaza byinshi gusa nje nshaka gukora cyane hamwe n’ikipe yanjye kandi ndizera ko umusaruro uzaba mwiza.”

Patrick Gakumba ushizwe gushakira uyu mukinnyi amakipe yahamije ko Kalanda agiye kuba umukinnyi wa AS Kigali kandi ari rutahizamu mwiza.

Yagize ati “Kalanda agiye kuba umukinnyi wa AS Kigali ndetse birasa n’aho byarangiye kuko nibo bamutegeye indege imuzana. Nabigiyemo igihe kinini ariko birangiye bikunze araza.”

“Uyu ni umukinnyi ukomeye, yagiye aza muri ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi kenshi muri Uganda. Murabizi yatsinze igitego Amavubi muri Cecafa, ni rutahizamu mwiza kandi ndizera ko na hano bizagenda neza.”

Yakomeje agira ati “Kalanda afite imyaka 26 yakuriye muri Academy ya Soka yo muri Uganda. Umwaka ushize yatsinze ibitego 18 uwari wabanje yari yatsinze 21 murumva ko mu kuri ashoboye.”

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi wakiniye Vipers, Soana FC, Uganda Revenue Authority zose zo muri Uganda agiye gusinya imyaka itatu muri AS Kigali akaba agomba kuzafatanya na ba rutahizamu barimo Ndahinduka Michel, Chimanga Pappy na Ndarusanze Jean Claude iyi kipe yakuye i Burundi uyu mwaka.

Aba bose baraza biyongera kuri Dominique Nshuti Savio, Ishimwe Kevin, Ngama Emmanuel, Ngandu Omar na Mbaraga Jimmy bose bamaze gusinya muri iki kipe y’Umujyi wa Kigali uherutse no kuyemerera ingengo y’imari ya miliyoni 200 zirenga izakoresha mu mwaka utaha.

Frank kalanda n'ushinzwe kumushakira amakipe, Gakumba Patrick, bageze i Kanombe
Frank kalanda yavuze ko yiteguye gukorana imbaraga muri AS Kigali
Gakumba Patrick ushinzwe gushakira amakipe Kalanda yavuze ko uyu mukinnyi azagora ba myugariro kubera ubuhanga bwe imbere y'izamu
Frank Kalanda (wambaye umutuku n'umukara) yakiniye n'ikipe y'igihugu ya Uganda imikino itandukanye irimo n'iy'Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza