AS Muhanga y’abakinnyi 10 yatsinze APR FC, Rayon Sports ikoza imitwe y’intoki ku gikombe (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Bizimana Yannick yafashije AS Muhanga y’abakinnyi 10 gutsinda APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa Gatandatu, iyigabanyiriza amahirwe agana ku gikombe.

Iyi Kipe y’Ingabo yerekeje i Muhanga idafite abarimo Usengimana Danny na Omborenga Fitina, yagaragaje kudahuza, cyane mu gice cya mbere cy’umukino.

Bizimana Yannick yafunguye amazamu ku munota wa 27 w’umukino ubwo yasigaga Buregeya Prince, acenga umunyezamu Kimenyi Yves maze atsinda mu izamu ryambaye ubusa.

Habura iminota itandatu ngo igice cya mbere kirangire, AS Muhanga yahawe ikarita itukura ubwo Nizigiyimana Junior yakorerwaga ikosa na Niyonzima Ally, n’undi akamukubita umugeri mu maso bari imbere y’umusifuzi Hakizimana Louis wari wamaze kwemeza ikosa.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku makipe yombi, APR FC ikuramo Niyonzima Ally na Nshuti Innocent, hajyamo Bigirimana Issa na Itangishaka Blaise mu gihe AS Muhanga yo yinjijemo Habimana Yussuf asimbuye Munyeshuri Aaron.

Nyuma y’iminota ine, amakipe yombi avuye mu karuhuko, Bizimana Yannick yongeye gusiga abakinnyi ba APR FC barimo Imanishimwe Emmanuel, ari inyuma y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye umupira umanukira mu izamu rya Kimenyi Yves. Uyu rutahizamu wa AS Muhanga yahise yuzuza ibitego 13.

APR FC yabonye igitego cy’impozamarira habura iminota 15 ngo umukino urangire, ubwo Hakizimana Muhadjiri yatangaga umupira kuri Issa Bigirimana wawushyize ku gituza ukagera kuri Mugunga Yves wari umaze iminota icyenda asimbuye Byiringiro Lague, yishyurira ikipe y’ingabo z’igihugu.

Hakizimana Muhadjiri yabonye uburyo bubiri bwari gufasha ikipe ye kubona inota, ananirwa kububyaza umusaruro.

Gutsindwa uyu mukino, byatumye APR FC ikomeza kurushwa amanota ane na Rayon Sports ya mbere n’amanota 66 mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona igere ku musozo. AS Muhanga yahise ifata umwanya wa munani n’amanota 35.

Ku munsi wa 29 wa shampiyona, APR FC izakira Espoir FC mbere yo kwakirwa na Police FC ku munsi wa nyuma wa shampiyona mu gihe Rayon Sports izakirwa na Kirehe FC ku munsi wa 29, yakire Marines FC ku munsi usoza.

Rayon Sports irasabwa gutsinda umukino umwe, igahita yegukana shampiyona.

AS Muhanga: Munyaneza Jacques, Hakundukize Adolphe (c), Ndayishimiye Dieudonné, Kagaba Obed, Munyeshuri Aaron, Rucogoza Ilias, Twagirayezu Fabien, Nizigiyimana Junior, Ruboneka Jean Bosco, Lulihoshi Aksante Dieu Merci na Bizimana Yannick.

APR FC: Kimenyi Yves, Mugiraneza Jean Baptiste (c), Rusheshangoga Michel, Buregeya Prince, Rugwiro Hervé, Niyonzima Ally, Hakizimana Muhadjiri, Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio na Nshuti Innocent.

Uko imikino y’Umunsi wa 28 wa shampiyona yagenze

Ku wa Gatanu, ku wa 17 Gicurasi 2019

  • Rayon Sports FC 3-1 Musanze FC

Ku wa Gatandatu, ku wa 18 Gicurasi 2019

  • AS Muhanga 2-1 APR FC
  • Mukura VS 1-0 Marines FC
  • Espoir FC 1-1 AS Kigali
  • Sunrise FC 1-2 Kirehe FC

Ku Cyumweru, ku wa 19 Gicurasi 2019

  • Amagaju FC vs Bugesera FC (Nyagisenyi, 15h30)
  • Etincelles FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15h30)
  • Police FC vs SC Kiyovu (Stade Kicukiro, 15h30)
Abakinnyi 11 ba AS Muhanga babanje mu kibuga
APR FC yabanje mu kibuga
Yannick atsinda igitego cya mbere cya AS Muhanga
AS Muhanga yahawe ikarita itukura mbere y'uko igice cya mbere kirangira
Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kabiri nyuma yo gusiga Mangwende
Abakinnyi ba AS Muhanga basazwe n'ibyishimo nyuma yo kubona igitego cya kabiri
Umutoza wungirije wa APR FC, Jimmy Mulisa nyuma yo gutsinda na AS Muhanga
APR FC ni uko bifashe nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri
Byari ibyishimo ku bafana ba Rayon Sports bari i Muhanga
Mugunga Yves atsindira APR FC
Abakinnyi ba APR FC ntibiyumvishaga ibibabayeho

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza