Aston Villa na Derby County zigiye guhurira mu mukino uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Umukino uza guhuza Aston Villa na Derby County zihatanira umwanya wo kujya mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League, kuri uyu wa Mbere, uraba ari wo mukino umwe uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru, aho ufite agaciro kangana na miliyoni £170 kiyongeraho andi yategewe amakipe.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Mbere, urabera kuri Stade y’u Bwongereza, Wembley, aho ikipe itsinda yegukana akayabo ka miliyoni £170 ndetse n’umwanya muri Premier League 2019/20.

Umukino wa Superbowl muri Football ya Amerika ubu ufite agaciro ka miliyoni £4.9m, uwa UEFA Champions League ukagira agaciro ka miliyoni (£16.7 mu gihe kuri uyu mugoroba mu gihe cy’iminota 90, aya makipe aza kuba ahanganiye amafaranga aruta kure aya Premier League, FA Cup na Champions League ubiteranyije.

Aston Villa yitwaye neza mu mikino ibiri yahuyemo na Derby County uyu mwaka, aho yatsinze ibitego 4-0 na 3-0 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ndetse amakipe yombi agiye guhura ku nshuro ya gatatu ahataniye kujya mu cyiciro cya mbere.

Iyi kipe itozwa na Dean Smith wungirijwe na John Terry, ifite akazi gakomeye ko kuza kwikura ku kibuga cya Wembley yatsindiweho inshuro eshanu muri eshashatu iheruka kuhakinira, aho umukino iheruka kuhatsinda ari uwo mu myaka ine ishize ubwo yatsindaga Liverpool muri ½ cya FA Cup.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko Derby Count itozwa na Frank Lampard, yemerewe agahimbazamusyi ka miliyoni £10 nitsinda uyu mukino mu gihe Aston Villa yo yemerewe agera kuri miliyoni esheshatu z’amapawundi (£6m).

Uwahoze ari nyiri Aston Villa, Randy Lerner, yemereye kandi iyi kipe agera kuri miliyoni £30 niramuka itsinze ndetse n’ayandi angana na miliyoni £10 nimara imyaka ibiri muri Premier League.

Uyu mukino uza gutanga ikipe ya 20 izakina Premier League mu mwaka w’imikino 2019/20, byitezwe ko urebwa n’abagera ku bihumbi 90. Andi makipe yazamutse mu cyiro cya kabiri ni: Norwich City na Sheffield United, aho yasimbuye Cardiff City, Fulham na Huddersfield.

Aston Villa yemerewe akayabo niramuka itsindiye gusubira muri Premier League
Derny County yashyiriweho miliyoni £10 ngo itsinde uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza