AZAM TV izerekana imikino y’igikombe cy’amahoro

Yanditswe na Thierry Kayishema
Kuya 26 Gicurasi 2015 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Ikigo cyo muri Tanzania gicuruza amashusho ya telviziyo "AZAM TV’ cyamaze kumvikana n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gutangira kwerekana imikino y’igikombe cy’amahoro nyuma yo kwishyura miliyoni 10 FRW.

Aganira na IGIHE.com, Kayiranga Vedaste, Visi Perezida muri FERWAFA yavuze ko baganiriye n’ubuyobozi bwa AZAM TV bumvikana kuzerekana imikino y’igikombe cy’amahoro nko kugerageza kwinjira ku isoko ryo gucuruza umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize ati “ Mu masezerano dufitanye ni uko bazerekana igikombe cy’amahoro ku buntu mu rwego rwo kubafasha kumenyekana mu Rwanda kuko aribwo bari gutangira.”

AZAM TV izerekana imikino ya 1/4 cy'igikombe cy'amahoro
FERWAFA yahawe miliyoni 10 FRW ngo AZAM TV yerekane imwe mu mikino y'igikombe cy'amahoro 2015

Kayiranga avuga ko bazatanga miliyoni 10 FRW maze iyi mikino ikazajya ica mu mateleviziyo umunani ari kuri decoder ya Azam TV.

Ku mikino bazerekana, Kayiranga avuga ko igihe cyose bazatangira nubwo hari amakuru yemeza ko bazerekana kuva muri ¼ cy’irangiza.

Kayiranga ati “ Ntitwavuga ko AZAM TV yateye inkunga igikombe cy’amahoro, ni ukubafasha ngo bamenyekane n’imikino yacu irebwe hanze y’u Rwanda, nyuma tuzabone uko tuganira uko bajya muri shampiyona nk’uko babikoze muri Uganda.”

Nyuma ya AZAM TV yatanze miliyoni 10 FRW na COGEBANQUE yatanze miliyoni 10 FRW nubwo kugeza ubu nta muterankunga wo kwitirirwa iki igikombe cy’amahoro uraboneka, FERWAFA ivuga ko ikomeje gushaka umuterankunga.

Igikombe cy'amahoro kizaca ku mateleviziyo 8 ari kuri decoderi ya Azam tv
Serena Hotel: Kuri uyu wa Mbere nibwo AZAM TV batangije ku mugaragaro ibikorwa byabo mu Rwanda

Igikombe cy’amahoro cya 2014 cyegukanywe na APR FC itsinze Police FC igitego 1-0 nticyari gifite umuterankunga mu gihe mu 2013 Imbuto Foundation zari zatanze miliyoni 97 FRW.

Nyuma yo gutangira gukorera muri Uganda muri Mata 2014, AZAM TV yaje kugura uburenganzira bwo kwerekana no kwitirirwa shampiyona ya Uganda imyaka ibiri kuva mu 2015 yitwa AZAM Uganda Premier League bayiguze miliyoni 1.9 $ (1.368.000.000 FRW).

Imikino y’igikombe cy’amahoro izakomeza muri 1/16 cy’irangiza

Kuwa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2015

APR FC vs La Jeunesse

AS Kigali vs Pépinière

Police FC vs ASPOR

Mukura VS vs Kirehe

Gicumbi vs Etoile de l’Est

Etincelles vs Rwamagana

Sunrise vs Interforce

Isonga vs Unity SC

Ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi

Rayon Sports vs Gasabo

Kiyovu vs Hope FC

Espoir vs Miroplast

Musanze vs Vision FC

Amagaju vs Vision JN

Marines vs Sorwathe

Esperance vs Sec Academy

AS Muhanga vs Bugesera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza