Bakambu wifuzwaga mu Bwongereza yerekeje mu Bushinwa aca agahigo ka Mohamed Salah

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 11 Mutarama 2018 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’ Umunye-Congo, Cedric Bakambu wari umaze iminsi yifuzwa n’amakipe atandukanye yo mu Bwongereza, yerekeje muri shampiyona yo mu Bushinwa atanzweho miliyoni 74 z’ama-euro ahita aga agahigo k’umukinnyi w’Umunyafurika uhenze kari gafitwe na Mohamed Salah.

Bakambu w’imyaka 26 wakiniraga Villarreal yo mu cyiciro cya mbere muri Espagne yifuzwaga n’amakipe yo mu Bwongereza arimo Tottenham Hotspur, Newcastle, West Brom na West Ham muri uku kwezi kwa Mutarama ariko yaziteye umugongo yerekeza muri Beijing Guoan yo mu Bushinwa aho yamaze no gukora ikizamini cy’ubuzima.

Uyu rutahizamu watsindiye Villarreal ibitego 48 mu mikino 105 kuva yayigeramo mu 2015 avuye muri Bursaspor, yerekeje mu Bushinwa atanzweho agera kuri miliyoni 74 z’ama-euro harimo miliyoni 40 zizahabwa ikipe ye yakiniraga na miliyoni 36 zigomba kwiyongeraho kubera imisoro igihugu cy’u Bushinwa cyashyizeho ihanitse ku bakinnyi b’abanyamahanga.

Akuyeho agahigo k’umukinnyi w’Umunyafurika wari warahenze mu mateka kari gafitwe na Mohamed Salah watanzweho asaga miliyoni 38 z’ama-euro umwaka ushize ava muri AS Roma ajya muri Liverpool.

Bakambu usanze bamwe mu bakinnyi bakomeye mu Bushinwa nka Oscar, Hulk, Alex Teixeira n’abandi, azazamurirwa umushahara ajye afata agera kuri miliyoni 18 z’ama-euro ku mwaka akazaba ari mu bakinnyi bahabwa agatubutse ku isi.

yifuzwaga n’amakipe yo mu Bwongereza ariko ayatera umugongo
Beijing Guoan yo mu Bushinwa igiye kugira Bakambu umukinnyi wa mbere uhenze mu mateka ya Afurika
Beijing Guoan yamaze gukoresha uyu mukinnyi ikizami cy'ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza