Bakame uri mu bihano yashyizwe mu bakinnyi 19 b’Amavubi berekeza muri Uganda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 Kanama 2017 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Antoine Hey, yatangaje abakinnyi 19 azifashisha ku mukino ubanza azahura na Uganda mu gushaka itike yo kwitabira igikombe cy’abakina imbere mu bihugu (CHAN 2018), barimo Ndayishimiye Eric Bakame wahagaritswe kubera amakarita abiri y’umuhondo.

Amavubi y’u Rwanda agomba guhaguruka i Kigali kuri uyu wa Kane, tariki 10 Kanama, saa 8h30 za mu gitondo yerekeza muri Uganda aho afite umukino w’ishiraniro n’iki gihugu kuwa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017 mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Aba basore baherutse gukina umukino wa gicuti na Sudani bakayitsinda ibitego 2-1 mu rwego rwo kwitegura, bakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Umutoza Antoine Hey yatangaje ko akurikije uko bitwaye mu myitozo ndetse n’umukino wa gicuti bakinnye, afite icyizere ko n’imbere ya Uganda bazahakura umusaruro mwiza waba kunganya cyangwa gutsinda ariko bakazirinda gutsindwa byinshi batazabasha kwishyura mu mukino wa kabiri uzabera i Kigali.

Yagize ati “Abakinnyi bameze neza, bariteguye kandi bafite ishyaka. Byari byiza gukorera imyitozo ku kibuga cy’ubwatsi kuko nicyo tuzakiniraho. Nta mvune dufite kugeza ubu buri mukinnyi yiteguye kugenda no gukina.”

Yakomeje agira ati “Uyu ni umukino ukomeye cyane kurusha indi twakinnye kugeza ubu. Turatekereza ko tuzitwara neza nubwo bitoroshye kuko bazaba bakinira imbere y’abafana babo.”

Uyu mutoza wagombye kujyana abakinnyi 19 kugira ngo akunde abonere umwanya usanzwe ari kapiteni, Ndayishimiye Eric Bakame utemerewe gukina kubera amakarita abiri y’imihondo yabonye ku mukino wa Tanzania, u Rwanda ruheruka gusezerera mu ijonjora ry’ibanze.

Yavuze ko azamufasha kugira inama bagenzi be ariko mu izamu azakoresha Nzarora Marcel kandi amufitiye icyizere.

Uzaba ari kapiteni mu kibuga, Bizimana Djihad, we yatangaje ko batagiye muri Uganda gutembera ahubwo we na bagenzi be barimo kuganira uko bafasha u Rwanda kujya muri CHAN 2018 nibura bakazajya babyibukirwaho nk’uko abajyanye u Rwanda muri CAN 2004 bahora babishimirwa.

Mu bakinnyi umutoza yasezereye harimo Nyandwi Saddam na Ange Mutsinzi Jimmy ba Rayon Sports bose bari bahamagawe ku nshuro ya mbere. Rutahizamu ukiri muto wigaragaje muri Police FC, Biramahire Abbedy, yagumye kuri uru rutonde aho yasimbuye Mico Justin wavunitse.

Umukino w’u Rwanda na Uganda uzabera kuri St Mary’s Stadium, Kitende saa 4h00 zaho arizo saa cyenda z’i Kigali, mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe.

Abakinnyi 19 umutoza Antoine Hey azajyana muri Uganda:

Ndayishimiye Eric Bakame, Nzarora Marcel, Kimenyi Yves, Nsabimana Aimable, Rucogoza Aimable, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Bishira Latif, Niyonzima Olivier, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Imanishimwe Emmanuel, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Iradukunda Eric, Nshuti Dominique Savio, Mubumbyi Barnabé, Nshimiyimana Amran na Biramahire Abeddy

Imanishimwe Emmanuel agerageza gucenga Nyandwi Saddam mu myitozo
Imyitozo ya nyuma yakoranywe ishyaka ryinshi
Kapiteni Bakame azajyana n'ikipe n'ubwo atemerewe gukina
Rutahizamu Biramahire ahanganye na Imanishimwe Emmanuel (iburyo)
Yannick Mukunzi, Biramahire Abeddy (wambaye nimero umunani) na Nsabimana Aimable mu myitozo ya nyuma itegura umukino wa Uganda
Abakinnyi babiri basezerewe mu Mavubi barimo Nyandwi Saddam (ibumoso) na Ange Mutsinzi Jimmy (iburyo), bakinira Rayon Sports
Abatoza baganira n'abakinnyi nyuma y'imyitozo bakoreye kuri Stade Amahoro i Remera
Kapiteni w'uyu mukino, Bizimana Djihad, ngo intego ni ukwandika amateka bazahora bibukirwaho
Umutoza Antoine Hey yatangaje ko yizeye kwitwara neza imbere ya Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza