Bakame yavuze imyato umuzamu Ndoli bamaze imyaka ine bahanganye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Ukwakira 2016 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Umuzamu wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame yashimangiye ko mu myaka amaze akina umupira w’amaguru umukinnyi bakina ku mwanya umwe, bahoze bahanganiye muri APR FC no mu ikipe y’Igihugu Amavubi, Ndoli Jean Claude kuri ubu uri muri AS Kigali ariwe afata nk’icyitegererezo muri ruhago.

Ndayishimiye w’imyaka 28 yabitangaje hasigaye umunsi umwe ngo ikipe ye ya Rayon Sports icakirane na AS Kigali ya Ndoli Jean Claude ku munsi wa gatatu wa shampiyona mu mukino uzaba kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali.

Aba bazamu bombi bafite amateka akomeye muri ruhago y’u Rwanda by’umwihariko mu myaka 10 ishize nibo bayoboye.

Ndayishimiye watangiye kumenyekana cyane muri 2007 akinira ATRACO FC yibukirwa cyane ku gikombe cya CECAFA Kagame Cup 2009 yatwaranye nayo bagikuye muri Sudani nyuma yo gutsinda El-Merreikh 1-0 ku mukino wa nyuma.

Muri 2009 yahise yerekeza muri APR FC aho yasanzemo Ndoli Jean Claude wari nimero ya mbere ndetse mu myaka ine yayimazemo byaramugoye cyane kumuhigika kugeza 2013 azinze utwe yerekeza muri Rayon Sports yanafashije kwegukana igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize.

Mu gihe yitegura kongera guhura n’uyu mugenzi we bahoze bahanganye, Ndayishimiye yatangaje ko uyu ariwe muzamu afatiraho urugero mu mikinire ye ndetse anibutsa abibwira ko bakuze ko aricyo gihe cyo kwitwara neza kuko umuzamu uko akura ariko agira ubunararibonye.

Ati “Ndoli ni umuzamu w’icyitegererezo, navuga ko tuzahura n’akazi katoroshye kuko afite inararibonye kandi azi gushyira ba myugariro ku murongo.”

Uyu Kapiteni wa Rayon Sports yasabye ubusatirizi bwa AS Kigali kwitonda kuko nawe ngo abasore barimo Manzi Thierry na Munezero Fiston bazaba bamuhagaze imbere abafitiye icyizere kandi ngo byanze bikunze barashaka amanota atatu yo gushimisha abafana kuko ku mukino uheruka batitwaye neza.

Ati “Navuga ko nubwo bitazaba byoroshye gukina na AS Kigali ariko mfitiye icyizere abasore banjye nkurikije imyitozo twakoze twavuze ko tugomba kubona amanota atatu.”

Ndoli Jean Claude w’imyaka 30 yagiye muri AS Kigali uyu mwaka avuye muri APR FC yari amazemo imyaka 11 atwarana nayo ibikombe icyenda bya shampiyona, birindwi by’Amahoro na bibiri bya CECAFA Kagame Cup.

Ndayishimiye Eric Bakame (iburyo) yavuze ko Ndoli Jean Claude (ibumoso) ariwe muzamu afata nk'icyitegererezo
Ndoli Jean Claude yafashe umwanya wa mbere mu izamu rya AS Kigali asimbuye Bate Shamiru
Nyuma y'umukino uherutse guhuza AS Kigali na Rayon Sports, Bakame na Ndoli baganira na Mutuyimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza