Bamutegereje amaso ahera mu kirere! Gakumba ntiyahiguye umuhigo wo kujya Matimba n’amaguru

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Ku isaha ya saa moya zuzuye za Kigali nibwo byari biteganyijwe ko Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager ahagurukira Kigali Convention Centre, agahata inzira ibirenge, yerekeza Matimba mu Karere ka Nyagatare nk’uko yari yarahigiye abanyarwanda.

Ubwo umukino wa UEFA Champions League, hagati ya FC Barcelone na Liverpool warangiraga ari ibitego 3-0, i Nou Camp muri Espagne, Gakumba, yagize icyizere kirenze avuga ko FC Barcelone nikurwamo na Liverpool mu mukino wo kwishyura azava kuri Kigali Convention Centre n’amaguru akagera Matimba.

Uru rugendo akaba yagombaga kurukora kuri uyu mugoroba saa moya zuzuye ariko abanyamakuru bamutegereje ngo atangire urugendo bahari babigeze ku banyarwanda ko yubahirije ibyo yasezeranye baramubura.

Habura iminota 40 ngo isaha yo guhaguruka igere, nibwo bamwe mu banyamakuru batandukanye bahateye amatako bategereje umuhango wo gutangira urugendo, gusa birangira amaso aheze mu kirere.

Ntibacitse intege kuko bategereje indi minota 30 biba iby’ubusa birangira batamuciye iryera ngo atangire urugendo rujya Matimba nk’uko yabyiyemeje.

Abanyamakuru bagerageje guhamagara Gakumba kuri telefoni igendanwa ndetse banamwandikira ubutumwa bugufi no ku mbuga nkoranyambaga akoresha ariko byose ntiyagira icyo asubiza ngo avuge uko byamugendekeye, tukaba tugitegereje icyo adutangariza ku mpinduka zabayeho.

Nyuma yo gukatisha itike yo gukina umukino wa nyuma uzabera i Madrid itsinze FC Barcelone ku giteranyo cy’ibitego 4-3, ikipe ya Liverpool ikaba itegereje iyo bazahura hagati ya Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza ndetse na Ajax Amsterdam yo mu Buholandi.

Mu mukino ubanza Ajax ikaba yaratsindiye Tottenham mu Bwongereza igitego 1-0

Ntiyigeze akandagira kuri Kigali Convention Centre
Yari yahigiye abanyarwanda ko akora intera y'ibirometero 173, iminsi itatu atarya, atanywa
Intandaro y'urugendo Gakumba yari gukora ni ugutsindwa ndetse no gusezererwa kwa FC Barcelone
Kapiteni wa FC Barcelone Lionel Messi ntiyumvaga ibiri kumubaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza