Bayern Munich yirukanye Ancelotti wayitozaga nyuma yo kunyagirwa na PSG

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Nzeri 2017 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Bayern Munich yo mu Budage yasezereye umutoza wayo, Carlo Ancelotti, nyuma y’amasaha make itsinzwe na Paris St Germain yo mu Bufaransa ibitego 3-0 mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League).

Ancelotti wahesheje Bayern igikombe cya Shampiyona yo mu Budage (Bundesliga) y’umwaka wa 2016/2017 asimbuye Pep Guardiola mu mpeshyi y’umwaka ushize,yirukanywe nyuma y’inama yagiranye n’ubuyobozi bw’ikipe kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Nzeri 2017.

Umuyobozi Mukuru wa Bayern Munich, Karl-Heinz Rummenigge, yavuze ko umusaruro w’ikipe wakomeje gukendera kuva umwaka watangira.

Yagize ati “Kuva umwaka w’imikino watangira umusaruro w’ikipe ntabwo watunyuze. Umukino twakiniye i Paris watugaragarije mu buryo bweruye ko tugomba guhindura imikorere. Njye n’Umuyobozi wa Siporo, Hasan Salihamidzic, twagiranye ikiganiro gikomeye na Carlo Ancelotti uyu munsi, tumumenyesha icyemezo twafashe.”

Umuyobozi wa Bayern, Karl-Heinz Rummenigge, yavuze ko hari hakenewe impinduka nyuma y'umukino ikipe ye yaherewemo isomo rya ruhago

Yakomeje agira ati “Ndashimira Carlo Ancelotti ku mikoranire twagiranye ndetse nicujije ibyabaye byose. Ancelotti ni inshuti yanjye kandi tuzabukomeza gusa twafashe icyemezo gikwiye kubera inyungu za FC Bayern. Nizeye ko ikipe yacu igiye kubona umusaruro ukwiye ndetse izarushaho kwitwara neza kugira ngo tugere ku ntego zacu muri uyu mwaka.”

Rummenigge yari yatangaje ko aza kwirengera gutsindirwa na PSG i Parc des Princes, amateka mabi iyi kipe yanditse yo kunyagirwa mu mikino y’amatsinda mu myaka 21 ishize. Yagize ati “ Iyo twabonye ku mugoroba ntabwo ari Bayern Munich.”

Nyuma y’umukino Bayern yatsinzwe na PSG, Ancelotti, yemeye ko bananiwe kugarira no guhatanira gusoza ku mwanya wa mbere mu itsinda B.

Yagize ati “Twagize intangiriro mbi. Nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere na Dani Alves twahise duhindura uburyo bw’imikinire. Twagombaga kuyobora umukino ndetse twanagize amahirwe gusa ntibyari byoroshye nyuma yo kwinjizwa igitego kuko ikipe twahuye yakinaga imipira yihuta cyane.”

Bayern ifite igikombe cya Shampiyona y'u Budage ntiyorohewe n'urugendo rwo mu Bufaransa
Bayern Munich yakoreweho amateka yo gutsindwa ibitego 3-0 mu buryo bwababaje abakinnyi n'abayobozi b'ikipe

Bayern kandi yanasezereye abandi batoza bafatanyaga barimo Giovanni Mauri, Francesco Mauri, Mino Fulco na Davide Ancelotti, umuhungu wa Carlo.

Willy Sagnol wungirije Ancelotti ni we wahawe inshingano zo gutoza iyi kipe harimo n’umukino uzayihuza na Hertha Berlin, mu gihe Thomas Tuchel wahoze atoza Borussia Dortmund na Julian Nagelsmann utoza Hoffenheim bari mu bahabwa amahirwe yo kumusimbura.

Bayern yatangiye nabi muri uyu mwaka w’imikino iheruka gutsindwa na Hoffenheim ndetse yananganyije na Wolfsburg 2-2 mu mukino wakiniwe mu rugo ku kibuga cya Alianz Arena.

Mu mwaka Ancelotti yari amaze muri iyi kipe y’ubukombe mu Budage, yayihesheje igikombe ariko isezererwa muri 1/4 cya Champions League ikuwemo na Real Madrid na Borussia Dortmund iyisubira mu gikombe cy’igihugu, DFB Pokal ubwo bahuriraga muri 1/2.

Ancelotti wanyuze mu makipe akomeye i Burayi arimo Chelsea yo mu Bwongereza, Real Madrid yo muri Espagne, afite amateka y’uko yegukanye igikombe cya Champions League inshuro eshatu ndetse agera ku mukino wa nyuma wacyo inshuro enye.

Ibibazo biri mu rwambariro rwa Bayern ku isonga y'ibyatumye Ancelotti asezererwa nyuma y'umwaka atoza iyi kipe
Willy Sagnol niwe wahawe inshingano zo gutoza Bayern Munich by'agateganyo
Ancelotti ubwo yageraga mu Mujyi wa Munich avuye i Paris
Carlo Ancelotti yirukanywe muri Bayern Munich nyuma yo gutsindwa 3-0 na PSG muri Champions League
Thomas Tuchel wahoze atoza Borussia Dortmund mu bashobora kuzanwa i Allianz Arena
Umutoza wa Hoffenheim, Julian Nagelsmann, nawe ari mu banugwanugwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza