Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino niwe watangaje uyu mwanzuro watowe n’akanama ka FIFA kuri uyu wa Kabiri i Zurich.
Uzatuma imikino yakinwaga mu gikombe cy’Isi yiyongera ive kuri 64 igere kuri 80 gusa iminsi irushanwa ryakinwagaho yo izakomeza kuba 32.
Aya makipe 48 azaba agabanyije mu matsinda 16 buri rimwe ririmo amakipe atatu, abiri ya mbere nizo azajya azamuka mu cyiciro gikurikiraho.


TANGA IGITEKEREZO