Bidasubirwaho Rayon Sports yaguze Ally Niyonzima wa Mukura VS

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 Nyakanga 2017 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yamaze gusinyisha imyaka ibiri Ally Niyonzima wakiniraga Mukura VS imutwaye APR FC yari imaze igihe kinini imwifuza.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi batandukanye bazayifasha mu rugamba rwo kwisubiza igikombe cya shampiyona no kwitwara neza mu marushanwa ya CAF Champions League izaserukiramo u Rwanda umwaka utaha.

Nk’uko Umunyamabanga w’iyi kipe yabitangarije IGIHE, Ally Niyonzima wakiniraga Mukura VS n’Amavubi yamaze gusinya imyaka ibiri.

Yagize ati “Ally ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports kandi nta kindi kibazo afitanye na Mukura VS, twumvikanye.”

Gakwaya yanavuze ko kugura Niyonzima bitavuze ko hari umukinnyi Rayon Sports yifuza ko ayisohokamo mu bari basanzwe, cyane cyane Mugheni Fabrice byavugwaga ko ashobora guhita yerekeza muri AS Kigali.

Yagize ati “Kugura umukinnyi ntibivuze ko hari ugomba kugenda. Turashaka ikipe ifite abakinnyi benshi kandi bashoboye kuko tuzakina amarushanwa atandukanye kandi akomeye uyu mwaka. Yaba Mugheni, Manzi Bakame n’abandi bose batarongera amasezerano turacyaganira kandi biratanga icyizere nubwo bishobora no kwanga.”

Ally Niyonzima wasinye imyaka ibiri aje akurikira abandi bakinnyi barimo Rutanga Eric wavuye muri APR FC, Youssouf Habimana wavuye muri Mukura, Nyandwi Saddam baguze muri Espoir FC ndetse na rutahizamu Mugisha Gilbert wa Pépinière FC bivugwa ko yamaze gusinya ariko bikiri ibanga.

Aba barasimbura Dominique Nshuti Savio wamaze kujya muri AS Kigali, Munezero Fiston na Nsengiyumva Mustapha bagiye muri Police FC mu gihe Manzi Thierry, Ndayishimiye Eric Bakame, Mugheni Fabrice, bakiri mu biganiro byo kongera amasezerano.

Ku bijyanye n’umutoza mushya uzaza muri Rayon Sports gusimbura Masoudi Djuma wamaze kwegura, Gakwaya yavuze ko nta gitutu bafite cyo gushaka undi kuko hakiri igihe gihagije cyo kubanza gutekereza ku mutoza bashaka kandi uzakomerezaho ku bihe byiza ikipe yari irimo.

Ally Niyonzima yavuye muri Mukura VS ajya muri Rayon Sports
Rayon Sports yamaze gusinyisha imyaka ibiri Ally Niyonzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza