Bidasubirwaho Sibomana Patrick yasinye muri Shakhtyor Soligorsk

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Kanama 2017 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Sibomana Patrick “Pappy” wakiniraga APR FC, yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus.

Uyu mukinnyi wazamukiye mu Isonga FC, yerekeje ku mugabane w’u Burayi mu cyumweru gishize aho yabanje gukorana imyitozo na bagenzi be asanze mu ikipe ndetse n’abatoza babanza kumureba uko yitwara.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Kanama 2017, nibwo umutoza yamubwiye ko yamwishimiye cyane kandi abona azamufasha byinshi ahita ashyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu nk’uko yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Ubu namaze gusinya, ndi umukinnyi wa Shakhtyor Soligorsk. Ni ikipe nziza, mu gihe maze hano banyakiriye neza, bagenzi banjye bamfashije kumenyera ku buryo mfite icyizere ko n’umusaruro uzaboneka.”

Yakomeje agira ati “Nyuma y’imyitozo nakoranye n’ikipe, umutoza yambwiye ko yanyishimiye kandi abona nzamufasha ariko ansaba ko nakomeza gukora cyane kugira ngo ngere no ku rundi rwego.”

Sibomana yemeje ko ikipe nshya agiye gukinira ibayeho neza kandi ihemba neza ariko umushahara we n’amafaranga yaguzwe yabigize ibanga.

Ku myaka 22, uyu mukinnyi wazamukiye mu makipe y’abana i Gikondo, agaca mu Isonga FC mbere yo kujya muri APR FC, yavuze ko nubwo yasinye amasezerano y’imyaka itatu, inzozi ze atari ukuguma muri Belarus ahubwo ashaka kwigaragaza mu myaka iri imbere akajya muri shampiyona ikomeye kurushaho.

Shakhtyor Soligorsk FC, Sibomana agiye gukinamo yashinzwe mu 1961. Yagize ibihe byiza bwa mbere muri shampiyona yitwaga Belarusian SSR league mu 1988 na 1990 ubwo hose yarangizaga ari iya kabiri.

Yegukanye igikombe cya mbere cy’igihugu (Belarusian SSR Cup) mu 1985 yongera mu 1986 na 1988 iracyisubiza.

Kuva mu 1992, shampiyona yahinduriwe izina yitwa Belarusian Premier League. Kuva mu 1992 iyi kipe yaranzwe no kurwana no kutamanuka ndetse mu 1997 yarangiye ari iya nyuma ariko ntiyamanuka kuko andi makipe abiri yikuye muri shampiyona.

Ikipe yongeye kwiyubaka igira ibihe byiza kuko kuva mu 1999 kugeza ubu itararangiza iri hejuru y’umwanya wa gatandatu na rimwe ndetse yitabiriye imikino ya champions League na Europa League yo ku mugabane w’u Burayi.

Kuva shampiyona yahindurirwa izina iyi kipe imaze kwegukana igikombe kimwe, mu 2005. Yarangije ari iya kabiri inshuro enye (2010, 2011, 2012, 2013), yegukana ibikombe by’igihugu bibiri (2004 na 2014), itsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro eshanu (2006, 2008, 2009, 2015 na 2017).

Inkuru bifitanye isano: Rayon Sports na Ombolenga mu bitazava mu mutwe wa Sibomana Patrick ugiye gukina i Burayi

Sibomana Patrick yasinye amasezerano y'imyaka itatu muri Shakhtyor Soligorsk ikina muri Belarus
Sibomana Patrick yahawe nimero 12

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza