Bizimana Djihad yerekeje mu Budage mu ikipe yanyagiye Bayern Munich 7-1

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 20 Kanama 2017 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Bizimana Djihad wari usanzwe akinira APR FC n’ikipe y’igihugu, yamaze kwerekeza mu Budage aho agiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Fortuna Düsseldorf ikina mu cyiciro cya kabiri ariko ifite amateka akomeye ndetse ikaba ifite agahigo ko kuba ariyo yatsinze ikigugu Bayern Munich ibitego byinshi mu mukino umwe mu mateka ya Bundesliga.

Bizimana wari umaze imyaka ibiri akinira APR FC akaba yarayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu 2016 n’icy’Amahoro mu 2017, yamaze kuyivamo yerekeza ku mugabane w’u Burayi aho agiye kugerageza amahirwe mu Budage mu cyiciro cya kabiri mu ikipe yitwa “Fortuna Düsseldorf”.

Uyu musore yari mu bakinnyi 11 batsinze Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike ya CHAN 2018.

Mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri uyu wa Gatandatu, Bizimana yatangaje ko igeragezwa agiyemo atazi igihe rizamara ariko afite icyizere ko bizagenda neza akigaragariza abatoza ku buryo yabona amahirwe yo gukina nk’uwabigize umwuga.

Bivugwa ko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey ukomoka mu Budage, ariwe waranze uyu mukinnyi dore ko asanzwe ari umwe mu nkingi za mwamba yifashisha ndetse akaba yari yaranamugize kapiteni wungirije w’ikipe ya CHAN.

Bizimana wazamukiye muri Etincelles mbere yo kujya muri Rayon Sports mu 2013, abaye umukinnyi wa kabiri wakiniraga APR FC werekeje ku mugabane w’u Burayi muri uyu mwaka nyuma ya Sibomana Patrick wagiye muri Belarus mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Fortuna Düsseldorf uyu mukinnyi agiye kugeragezamo amahirwe, yashinzwe mu 1895. Yamaze igihe kitari gito ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage “Bundesliga” kuva mu 1966 rimwe na rimwe ikongera ikamanuka. Ifite amateka yo kuba mu 1972 yararangije iri ku mwanya wa gatatu mu cyiciro cya mbere ibisubiramo umwaka wakurikiyeho.

Ikindi ni uko tariki ya 9 Ukuboza mu 1978, Fortuna Düsseldorf yanditse amateka yo kunyagira ikigugu Bayern Munich ibitego 7-1 ndetse kugeza ubu aka gahigo kakaba nta yindi kipe irakageraho muri shampiyona y’u Budage.

Iyi kipe yigeze kwegukana shampiyona y’u Budage mu 1933. Muri rusange iyi kipe ifite ibikombe 34 mu marushanwa atandukanye.

Bizimana Djihad yerekeje mu Budage kugerageza amahirwe mu cyiciro cya kabiri
Djihad Bizimana yari amaze imyaka ibiri akinira APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza