Brig. Gen. Sekamana wiyamamariza kuyobora Ferwafa yemeje ko ari mu bagamburuje De Gaulle

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Werurwe 2018 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene wiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yatangaje ko ari umwe mu bagize uruhare kugira ngo Nzamwita Vincent De Gaulle wari umaze imyaka ine kuri uyu mwanya avane kandidatire mu matora yari ateganyijwe mu Ukuboza 2017 agapfuba.

Brig. Gen. Sekamana wabaye Umuyobozi wa Kiyovu Sports mu 1997, akananyura mu buyobozi bw’amakipe atandukanye y’uturere yabaga akoreramo akazi, kuri ubu ahanganye na Rurangirwa Louis nawe wahoze ari umusifuzi mpuzamahanga ku mwanya wo kuyobora Ferwafa mu matora azaba ku wa 31 Werurwe 2018.

Mu kiganiro cya mbere yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, Rtd Brig. Gen. Sekamana yagaragaje imigabo n’imigambi yifuza kuzashyira mu bikorwa ubwo azaba atorewe kuyobora iri shyirahamwe irimo guhindura bimwe mu byakozwe n’abamubanjirije ariko we atemera.

Mu kigereranyo yakoze ku mupira w’amaguru n’izindi nzego z’igihugu kuva mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko arirwo rwego rudatera imbere akaba ari nayo mpamvu yiyemeje kuzamo kugira ngo atange umusanzu we.

Yagize ati “Iyo urebye ubona ko mu zindi nzego hari iterambere, wenda n’aho ritagiye ryihuta ariko ubona ko rihari ariko mu mupira aho gutera imbere ahubwo usubira inyuma. Aha rero niho twashingiye twibaza tuti ese ubundi ikibazo umupira w’amaguru mu Rwanda ufite ni ikihe? Kuki umupira w’amaguru utajyana n’ibindi? Iki kibazo nta muntu utakibaza.”

Yavuze ko mu bushakashatsi we n’itsinda azafatanya naryo bakoze, hari ibibazo by’ingutu basanze bituma umupira ukomeza guhera ku ishyiga nubwo yirinze kugira ibyo atunga agatoki, akavuga muri rusange ko ari byo ashaka guhangana nabyo.

Yanavuze ko azashyiraho umurongo ngenderwaho uzafasha n’abandi bazayobora Ferwafa nyuma ye kuko asanga hari ibisa no kwihunza inshingano byagiye bibaho mu myaka yashize mu bayoboye umupira aho buri wese yazagamo agahera ku busa kuko uwo asimbuye nta buryo yigeze yubaka bwakomerezwaho, ibintu yemeza ko nabyo biri mu mbogamizi zikomeye za ruhago.

Yagize ati “Nta buryo buhamye buhari bwubatse bwagenderwaho. Buri muntu uza muri Ferwafa agakora igenamigambi rirangirana na manda ye undi uje akamera nk’aho atangiriye ku busa. Twe turashaka kubihindura tugaca umuhanda uzanyurwamo n’abandi bose bazaza mu zindi manda nyuma y’imyaka ine tuzaba duhawe."

Yanagarutze ku Nteko rusange y’abanyamuryango ba Ferwafa usanga kenshi buri wese aba aharanira gukurura yishyira, rimwe na rimwe hakanashyirwaho amategeko adafatika agamije gusigasira inyungu z’umuntu ku giti cye, bakayemeza kubera inyungu runaka zo ku ruhande avuga ko azabihindura hakajyaho n’uburyo bwo kugenzura ibyakozwe.

Yagize ati "Ntushobora gukora ibintu uko ubyishakiye nta muntu n’umwe umenyesha aho ibyo wiyemeje bigeze. Ntabwo muri Ferwafa umuyobozi aba yikorera, aba ari intunwa y’Abanyarwanda hariya. Niyo mpamvu haba hakenewe n’igenzura ritari iry’amafaranga gusa ahubwo n’ibindi bikorwa byose biberamo muri iriya nzu."

Sekamana yanavuze ko ateganya kubaka ibyiciro byo hasi birimo icya kabiri n’icya gatatu ndetse na siporo yo mu bigo by’amashuru ikongera ikabyuka kuko ariryo shingiro ry’iterambere ry’igihe kirekire.

Brig. Gen. Sekamana mu batumye De Gaulle akuramo kandidatire

Abajijwe impamvu yahisemo gukorana na komite yari yatanzwe na De Gaulle ubwo yiyamamamarizaga manda ya kabiri mbere y’uko akuramo kandidatire habura amasaha make ngo amatora abe, Brig. Gen. Sekamana yavuze ko byatewe n’uko nta mwanya yari afite wo kujya gushaka abandi ahitamo gukorana n’abari bahari ariko biyemeje ko utazatanga umusaruro azafatirwa izindi ngamba.

Yanahishuye ko ari mu batumye De Gaulle akuramo kandidatire aho yagize ati “Sinategereje ko bigera kure ariko nanjye nari mu bamusabye ko ayivanamo ndamubwira nti ‘umupira uriho urapfa reka turebe icyo twakora. Ushobora kuba unakora neza ariko abantu batakwiyumvamo, bishobora gutuma n’ibyo ukora neza byangirika’.”

Brig. Gen. Sekamana yahoze yungirije De Gaulle mu kuyobora ikipe y’Intare FC ari naho bombi biyamamaje baturuka.

Brig. Gen. Sekamana yavuze ko kugaruka mu mupira bitari muri gahunda ze ndetse ngo yari yarihaye ikiruhuko cy’imyaka 20 atagera ku bibuga kubera akazi ariko kubera ibisa n’akavuyo yawubonagamo, yisubiyeho. Yanavuze ko naramuka adatowe n’ubundi azisubirira mu kiruhuko cye nta bikorwa by’umupira azigera agaragaramo.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wiyamamariza kuba Perezisa wa Ferwafa
Abazaba bagize komite izafatanya na Brig. Gen. Sekamana natorwa
Habyarimana Matiku Marcel uzaba ari Visi Perezida wa Ferwafa
Ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru w'abagore, Mukangoboka Christine
Eng. Nshimiyimana Alexis Redemptus uzaba ashinzwe iterambere
Ushinzwe umutekano, IP Ntakirutimana Diane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza