Bwa mbere mu mateka umugore azasifura mu gikombe cy’Isi cy’abagabo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Ukwakira 2017 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Umusuwisikazi, Esther Staubli, agiye kuba umugore wa mbere mu mateka usifuye umukino mu gikombe cy’Isi cy’abagabo nyuma y’uko FIFA yemeje ko ariwe uzayobora umukino uzahuza u Buyapani na New Caledonia kuwa 14 Ukwakira 2017

Uyu musifuzi ubimazemo imyaka 11 ku rwego mpuzamahanga, yahawe kuzayobora umukino w’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kiri kubera mu Buhinde uzahuza u Buyapani na New Caledonia bikaba ari ku nshuro ya mbere umugore ahawe umukino wo kuri uru rwego mu marushanwa y’abagabo ategurwa na FIFA.

FIFA itangaza ko guha abagore umwanya bagasifura amarushanwa akomeye y’abagabo biri mu rwego rwo kubongerera ubunararibonye ndetse no kuzamura urwego rwabo nk’uko byemejwe mu 2016.

Nubwo Esther agiye kuba uwa mbere usifuye mu gikombe cy’Isi, hari abandi basifuzi b’abagore bagiye bakora amateka yo gusifura imikino y’abagabo nka Bibiana Steinhaus wageze kuri aka gahigo mu kwezi gushize, akaba umugore wa mbere usifuye umukino muri shampiyona y’u Budage (Bundesliga) wahuzaga Hertha Berlin na Werder Bremen.

Tariki 21 Gicurasi 2017, n’Umunyatuniziyakazi, Dorsaf Ganoiati, yemejwe n’akanama gashinzwe gutegura shampiyona iwabo nk’umusifuzi wa mbere w’umugore ku mukino wa shampiyona y’abagabo wahuzaga Stade Tunisien na Union Monastir.

Mu Rwanda ntibirabaho ko umugore ahabwa kuyobora umukino wa shampiyona ariko tariki 24 Mata 2017 mu gikombe cy’Amahoro, Ferwafa yahaye umukino wa APR FC na Vision FC umusifuzi w’umugore, Salma Rhadia Mukasanga.

Uyu Munyarwandakazi wagiye gukora amahugurwa ya “CAF Elite A course” yabereye muri Cameroun mu Ukwakira 2016, ari mu basifuzi bari kuzamuka neza kuko yasifuye amarushanwa akomeye arimo igikombe cya Afurika cy’abagore umwaka ushize ndetse yatoranyijwe mu basifuzi 45 bazavamo abasifura igikombe cy’Isi cy’abagore mu 2019.

Esther Staubli, umugore uzasifura bwa mbere mu gikombe cy’Isi cy’abagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza