CAF yahaye amadolari ibihumbi 500 ibihugu bizaserukira Afurika mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Ukuboza 2017 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yageneye ibihugu bitanu byabonye itike yo kuzahagararira uyu mugabane mu gikombe cy’Isi umwaka utaha amadolari ibihumbi 500 (asaga miliyoni 425 z’amafaranga y’u Rwanda) azabifasha kwitegura neza.

Mu bihugu 32 bizakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya hagati y itariki 14 Gicurasi na 15 Kamena, Afurika izaba ihagarariwe n’ibihugu bitanu birimo Tunisia, Misiri, Maroc, Nigeria na Senegal.

Nyuma ya tombola igaragaza uko bizaba biri mu matsinda yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza, CAF yahise itangaza ko mu rwego rwo gutera inkunga ibi bihugu buri kimwe yakigeneye ibihumbi 500 by’amadorali ya Amerika.

Ayo madolari azakoreshwa mu myiteguro ariko nk’uko biri mu itangazo CAF yasohoye, ibi bihugu bizanahabwa ubufasha mu bijyanye n’imyambaro ikoranye ikoranabuhanga ifasha abakinnyi mu myitozo, ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga n’ibifasha abakinnyi mu nkongera imbaraga.

Uko amatsinda agabanyije n’aho ibihugu bya Afurika biherereye

Itsinda A: U Burusiya, Arabia Saoudite, Misiri, Uruguay

Itsinda B: Portugal, Espagne, Maroc, Iran

Itsinda C: U Bufaransa, Australia, Peru, Denmark

Itsinda D: Argentina, Iceland, Croatia, Nigeria

Itsinda E: Brazil, u Busuwisi, Costa Rica, Serbia

Itsinda F: U Budage, Mexique, Suede, Koreya y’Epfo

Itsinda G: U Bubiligi, Panama, Tunisia, U Bwongereza

Itsinda H: Pologne, Senegal, Colombia, U Buyapani


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza