CAN 2021 yahinduriwe amatariki

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Mutarama 2020 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Inama yahuje abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun n’ab’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama, yanzuye ko Igikombe cya Afurika cya 2021 kizaba tariki ya 9 Mutarama kugeza tariki ya 6 Gashyantare.

Byari biteganyijwe ko iri rushanwa ry’umupira w’amaguru rikomeye kurusha ayandi kuri uyu mugabane rizaba mu mpeshyi nk’uko byagenze mu rya 2019 riheruka kubera mu Misiri.

Umwanzuro w’iyi nama yabereye i Yaoundé, watangaje nyuma yo gusanga muri Cameroun, muri Kamena na Nyakanga, haba hari imvura nyinshi ishobora kubangamira iri rushanwa.

Mu zindi mpamvu bivugwa ko zishobora kuba zashingiweho hahindurwa amatariki y’iri rushanwa ry’Igikombe cya Afurika, ni uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, riherutse kwemeza umushinga wo gukora igikombe cy’Isi cy’amakipe kizajya kitabirwa n’amakipe 24 mu mpeshyi.

Iri rushanwa rizitabirwa bwa mbere n’amakipe menshi, rizaba hagati ya tariki ya 17 Kamena n’iya 4 Nyakanga 2021, aho byari guhurirana n’Igikombe cya Afurika.

Kwakira igikombe cya Afurika kwa Cameroun gukomeje kwibazwaho n’abatari bake dore ko bwa mbere iki gihugu cyasabaga kwakira iri rushanwa byari mu 2014, gihabwa kuryakira mu 2019.

Bitewe n’imyiteguro itaragenze neza, iri rushanwa ryajyanwe mu Misiri mu gihe Cameroun yashumbushijwe kuzakira iryo mu 2021.

Algérie yegukanye CAN 2019 itsinze Sénégal ku mukino wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza