Cassa Mbungo yahawe amasezerano mashya na AFC Leopards yo muri Kenya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’umunyarwanda Cassa Mbungo André yamaze kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya, nyuma y’uko yari amaze iminsi yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Singida United yo muri Tanzania.

Cassa yageze muri AFC Leopards mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka agiye gusimbura umunya-Serbia Marko Vasiljević wari umaze kwegura ku mirimo ye, akajya gutoza muri Afurika y’Epfo.

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Moi International Sports Center (MISC), ubuyobozi bwa AFC Leopards bwicaranye n’uyu mutoza bumuha amasezerano mashya y’imyaka ibiri, aho azageza mu 2021 ari umutoza wabo.

Ubwo yari amaze kugera muri AFC Leopards muri Gashyantare, Cassa Mbungo wari wahawe umwaka umwe n’gice ntiyahiriwe mu minsi ya mbere aho yatsinzwe imikino itanu ibanza, ariko nyuma ikipe ye igenda yisuganya ndetse itangira kwitwara neza, aho kuri ubu amaze gutsinda imikino umunani.

AFC Leopards ifite umukino ukomeye kuri iki Cyumweru aho ihura na Gor Mahia muri Mashemeji Derby. Iyi kipe ikinamo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na Kayumba Soter, iri ku mwanya wa 10 n’amanota 39 mu gihe Gor Mahia ya Jacques Tuyisenge ikeneye amanota atanu mu mikino itandatu isigaye ngo yegukane igikombe cya shampiyona.

Cassa Mbungo yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda guhera mu 2000 arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC , Sunrise FC ndetse yagiye yitabazwa no mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.

Cassa Mbungo atoza AFC Leopards guhera mu ntangiriro za Gashyantare
Cassa Mbungo yongerewe umwaka umwe ku masezerano yari afite, azageza muri 2021 atoza AFC Leopards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza