Cassa Mbungo mu nzira zisohoka muri Sunrise FC yugarijwe n’ubukene

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Gicurasi 2017 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Umutoza Cassa Mbungo André ashobora kutazakomeza gutoza Sunrise FC umwaka w’imikino nurangira nyuma y’aho isezerewe mu gikombe cy’Amahoro n’umusaruro ukaba warabaye mubi muri shampiyona kubera ibibazo by’amikoro byatumye abakinnyi babaho nabi, ntibahembwa kugeza ubwo bivumbura ku buyobozi.

Cassa wahoze atoza Police FC akanayihesha igikombe cy’Amahoro cya 2015, yerekeje muri Sunrise FC muri Gashyantare 2017 gusimbura Umunya-Nigeria, Ideh Chidi Andrew, wari wirukanwe kubera umusaruro muke no kutagira ibyangombwa byo gutoza byemewe.

Ariko nawe kuva yagera muri iyi kipe y’Akarere ka Nyagatare, n’ubundi umusaruro wakomeje kuba ingume, mu mikino umunani amaze gutoza muri shampiyona yabashije gutsinda ibiri, inganya itatu, indi irayitsindwa.

Mu gikombe cy’Amahoro ari ryo rushanwa yari isigayemo, Sunrise FC kuri uyu wa Gatandatu yanyagiwe na APR FC ibitego 4-0 ihita isezererwa muri 1/8.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Cassa Mbungo abajijwe niba azakomeza kuyitoza yatangaje ko ari mu nzira zishoka muri iyi kipe.

Yagize ati “Reka ndangize igihe nsigaranyemo [muri Sunrise FC] ni gito cyane ntikigeze ku mezi abiri.”

Cassa yavuze ko imikino izaba nyuma y’amezi abiri asigaye ku masezerano ye atazayitoza, azaba yaramaze kugenda.

Yagize ati “Ndifuza kurangiza amezi abiri kugira ngo imikino isigaye turebe uko twakwitwara neza. Hari umukino dufite wa Police FC, hari uwa Mukura VS i Butare, undi wa Musanze FC ushobora kuza nyuma cyane narangije amasezerano yanjye kandi sinawutegereza.”

“Hari imikino izaba nko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu ni yo nzatoza ubundi nigendere.”

Sunrise FC ni ikipe yari yatangiye shampiyona neza, imara imikino ine itaratsindwa gusa kubera ibibazo byubukungu, abakinnyi batangira kubaho nabi, imishahara irabura umusaruro mwiza urabura, itangira gutsindwa umusubirizo.

Mu cyumweru gishize mbere yo gukina umukino ubanza wa 1/8 na APR FC mu gikombe cy’Amahoro, abakinnyi bari banze kujya mu kibuga biba ngombwa ko umukino ukererwa iminota 20, bemera gukina babanje guhabwa buri umwe ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Cassa Mbungo yemeje ko agiye kuva muri Sunrise FC vuba
Abakinnyi ba Sunrise FC bagiye bahura n'ibibazo byo kudahembwa neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza