Cecafa 2017: Amasaha n’ibibuga Amavubi azakiniraho muri Kenya

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Ukuboza 2017 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu, Amavubi yageze muri Kenya aho yitabiriye irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo mu Karere k’u Burasirazuba no Hagati “Cecafa Senior Challenge Cup 2017” rigomba gutangira kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017.

Umutoza Antoine Hey yahagurukanye abakinnyi 23 bose bakina mu makipe y’imbere mu gihugu, asiga abakina hanze kubera ko ashaka gukarishya imyitozo no kumenyereza abazaserukira u Rwanda mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 kizabera muri Maroc.

U Rwanda nirwo rugomba gukina umukino ufungura irushanwa ruhura na Kenya yaryakiriye kuri iki Cyumweru saa saba z’i Nairobi (saa sita z’i Kigali) mu mukino uzabera kuri Bukhungu Stadium iherereye mu Mujyi wa Kakamega.

Nyuma yo gukina na Kenya, Amavubi azahita yimukira mu Mujyi wa Machakos ariho indi mikino yo mu itsinda A ruherereyemo hamwe na Libya, Tanzania, Zanzibar na Kenya izabera mu gihe itsinda B ririmo Uganda, u Burundi, Ethiopia na Sudani y’Epfo bizakinira mu Mujyi wa Kakamega.

Uretse umukino wa Kenya wo kuri iki Cyumweru, u Rwanda ruzasubira mu kibuga kuwa Kabiri tariki 5 Ukuboza rukina na Zanzibar saa saba z’amanywa z’i Nairobi (saa sita z’i Kigali); kwa Kane tariki 7 Ukuboza ruzakine na Libya saa 15h00 (14h00 I Kigali); kuwa Gatandatu rwisobanure na Tanzania saa 13 h00 (saa 12h 00 za Kigali) runarangiza imikino yo mu matsinda.

U Rwanda nirurangiza mu makipe abiri ya mbere mu itsinda, rwahita rubona itike ya ½ aho imikino y’iki cyiciro izakinwa tariki 14 na 15 Ukuboza naho umukino wa nyuma ukazaba tariki 17 Ukuboza 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza