Cecafa: Amavubi yatangiye yihanizwa na Kenya, Kayumba Soter abona umutuku

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Ukuboza 2017 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi yatangiye imikino y’irushanwa rya Cecafa Senior Challenge Cup rya 2017 itsindwa na Kenya yaryakiriye ibitego bibiri ku busa, ibona n’ikarita y’umutuku yahawe myugariro Kayumba Soter.

Amavubi yari yagiye muri Cecafa afite intego yo kwitwara neza akagera ku mukino wa nyuma nk’uko yabikoze mu irushanwa riheruka ryabaye mu 2015, yatangiye nabi ku mukino wa mbere wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ukuboza 2017, atsindwa ibitego 2-0 bya Masoud Juma na Duncan Otieno.

Uyu mukino wafunguraga irushanwa, wabereye kuri Bukhungu Stadium iherereye mu Mujyi wa Kakamega. Mu minota ya mbere amakipe yombi yakiniraga hagati ariko Kenya yari imbere y’abafana bayo iza kubona penaliti ku munota wa 25 nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Kayumba Soter wahise ahabwa ikarita y’umuhondo.

Iri kosa ryatewe neza na Masoud Juma usanzwe akinira Kariobangi Sharks akaba ari na we wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Kenya y’uyu mwaka, Kapiteni w’Amavubi Ndayishimiye Eric Bakame ntiyabasha gukurikira umupira ujya mu rushundura.

Umutoza Antoine Hey yahise ahaguruka asaba abakinnyi be kudacika intege, batangira kurema uburyo bwo gutsinda ariko ba rutahizamu Mico Justin na Biramahire Abeddy ntibagira icyo babubyaza.

Kenya yongeye kubona igitego cya kabiri ku munota wa 37 cyavuye ku mupira Whyvonne Isuza yahereje Duncan Otieno na we nta guhagarika atera ishoti ryo muri metero 35 Bakame agerageza kuwugarura biranga.

Mu gihe Amavubi yari atangiye gukina neza ashaka kwishyura, yahise akomwa mu nkokora n’ikarita itukura yahawe myugariro Kayumba Soter wakoze ikosa abona ikarita ya kabiri y’umuhondo ahita asohorwa mu kibuga ku munota wa 52.

Umutoza yakoze impinduka zitandukanye akuramo Manishimwe Djabel aha umwanya Muhadjili Hakizimana; akuramo Biramahire yinjiza Nshuti Innocent ari na ko Paul Put wa Kenya akora impinduka akuramo Ernest Wendo yinjiza Samuel Onyango.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana gusa u Rwanda uburyo rubonye bugapfa ubusa. Umukino warangiye u Rwanda ruteye amashoti atatu akomeye mu izamu rya Kenya ntirwabonamo igitego na kimwe mu gihe Kenya yateye atatu ibonamo ibitego bibiri.

Nyma yo gutsindwa uyu mukino birasaba u Rwanda kuzitwara neza ku wa Kabiri ruzahuramo na Libya ndetse rukazanakomereza kuri Tanzania na Zanzibar kuko iri tsinda rizazamuka amakipe abiri yitwaye neza agahita ajya muri ½.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Kenya: Patrick Matasi, Joackins Atudo, Wesley Onguso, Musa Mohamed, Dennis Sikhayi, Duncun Otieno, Patillah Omotto, Whyvonne Isuza, George Odhiambo, Masoud Juma na Samuel Onyango.

Abasimbura: Boniface Oluoch, Gabriel Andika, Said Tsuma, Chrispin Oduor, Wellingtone Ochieng, Vincent Oburu, Charles Momanyi, Isaak Kipyegon, Earnest Wendo, Bernard Ochieng, Kepha Aswani na Ovella Ochieng.

Rwanda: Ndayishimiye Eric, Manzi Thiery, Usengimana Faustin, Kayumba Soter, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Biramahire Abedy, Mico Justin na Manishimwe Djabel.

Abasimbura:Nzarora Marcel, Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Sekamana Maxime, Niyonzima Ally, Imanishimwe Emmanuel, Hakizimana Muhadjili, Nshuti Innocent, Niyozima Olivier, Nshimiyimana Amran na Ombolenga Fitina.

Abayobozi batandukanye mbere yo gutangiza umukino
Raila Odinga ni we waje gutangiza umukino wa Kenya n'u Rwanda
Umukino wa Kenya n'u Rwanda wabereye kuri Bukhungu Stadium muri Kakamega
Abakinnyi ba Kenya bishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Whyvonne Isuza
Abafana b'Amavubi bari baje gushyigikira ikipe yabo
Kenya yihariye umukino wayihuje n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza