00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Champions League: Cristiano Ronaldo yarokoye Manchester United, FC Barcelone ibona intsinzi ya mbere

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 06:40
Yasuwe :
0 0

Igitego cyo mu minota ya nyuma cyinjijwe na Cristiano Ronaldo, cyafashije Manchester United gutsinda Atalanta B.C ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa gatatu w’Itsinda F rya UEFA Champions League wabereye kuri Old Trafford kuri uyu wa Gatatu.

Manchester United yakiniraga mu rugo, yagiye muri uyu mukino yaratakaje imikino itatu muri itanu yaherukaga gukina.

Umutoza wayo, Ole Gunnar Solskjaer, yari yabanjemo ikipe itarimo Paul Pogba wicaye ku ntebe y’abasimbura naho Marcus Rashford abanza mu kibuga bwa mbere kuva akirutse imvune y’urutugu yabazwe.

Atalanta y’umutoza Gian Piero Gasperini, yafunguye amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyinjijwe na Mario Pasalić ku mupira wari uhinduwe na Davide Zappacosita.

Mu gihe Manchester United yashakaga kwishyura, ku munota wa 29, Atalanta yabonye koruneri yatewe na Koopmeiners, umupira ushyirwa mu izamu na Merih Demiral n’umutwe.

Marcus Rashford yashoboraga kugabanya ikinyuranyo ku ishoti yateye ashaka kuroba umunyezamu, umupira ukubita umutambiko ujya hanze mu gihe kandi na Fred yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yateye hanze nyuma yo kunanirwa gukinana na Cristiano Ronaldo.

Hashize iminota itandatu amakipe yombi avuye kuruhuka, Manchester United yasatiraga bikomeye, yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura, cyinjijwe na Marcus Rashford nyuma yo gucomekerwa umupira na Bruno Fernandes.

Kwinjira mu kibuga kwa Paul Pogba, Edinson Cavani na Jadon Sancho kwahaye Manchester United gusatira, ibona igitego cya kabiri cyo kwishyura ku munota wa 74, cyinjijwe na Kapiteni wayo, Harry Maguire.

David De Gea yafashije ikipe ye kuguma mu mukino ubwo yakuragamo imipira ibiri ikurikiranye yatewe na Luis Muriel ndetse na Ruslan Malinovskyi.

Cristiano Ronaldo wakinaga umukino wa 300 muri Manchester United, yayihesheje intsinzi ku munota wa 81 ku gitego yatsindishije umutwe ku mupira wari uvuye kuri Luke Shaw.

Gutsinda uyu mukino byatumye Manchester United iyobora Itsinda F n’amanota atandatu, ikurikiwe na Villarreal yagize amanota ane nyuma yo kunyagira Young Boys ibitego 4-1iyisanze iwayo.

Atalanta ifite amanota ane ku mwanya wa gatatu mu gihe Young Boys ari iya nyuma n’amanota atatu.

FC Barcelone yari yaratsinzwe imikino ibiri ibanza, yatsindiwe na Gerard Piqué igitego cyayifashije kubona intsinzi ya mbere mu mukino yari yahuyemo na Dynamo Kyiv ukarangira ari 1-0.

Bayern Munich yakomeje kuyobora Itsinda E n’amanota icyenda nyuma yo kunyagira Benfica ibitego 4-0 birimo bibiri bya Leroy Sané, Robert Lewandowski n’ikindi cyitsinzwe na Everton.

Indi kipe itaratsindwa kugeza ubu ni Juventus iyoboye itsinda H n’amanota icyenda nyuma yo gutsindira Zenit St Petersburg iwayo igitego 1-0 cyinjijwe na Kulusevski.

Ikurikiwe na Chelsea yagize amanota atandatu nyuma yo kunyagira Malmö FF ibitego 4-0 birimo bibiri bya Jorginho kuri penaliti, Christensen na Kai Havertz.

Uko amakipe yatsindanye ku wa Gatatu:

Itsinda E

  • FC Barcelone 1-0 Dynamo Kyiv
  • Benfica 0-4 Bayern Munich

Itsinda F

  • Manchester United 3-2 Atalanta
  • Young Boys 1-4 Villarreal

Itsinda G

  • FC Salzburg 3-1 Wolfsburg
  • Lille 0-0 Seville C.F

Itsinda H

  • Chelsea 4-0 Malmö
  • Zenit St Petersburg 0-1 Juventus
Cristiano Ronaldo yasimbutse ahura n'umupira wari uhinduwe na Luke Shaw
Ronaldo yatsindiye Manchester United igitego cy'intsinzi ku munota wa 81
Cristiano Ronaldo yishimira igitego yatsinze mu mukino we wa 300 akinira Amashitani atukura
Manchester United yafashe umwanya wa mbere mu Itsinda F rya UEFA Champions League y'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .