00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Champions League: Liverpool na PSG zabonye intsinzi mu mikino yarumbutsemo ibitego (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Mohamed Salah yafashije Liverpool kwizera kurenga amatsinda ya UEFA Champions League, yinjiza ibitego bibiri muri 3-2 ikipe ye yatsindiye Atlético Madrid muri Espagne mu mukino w’umunsi wa gatatu wabaye ku wa Kabiri.

Liverpool imaze iminsi ihagaze neza, yahiriwe no gufungura amazamu hakiri kare ku gitego cyinjijwe na Mohamed Salah ku munota wa munani, ku mupira wari uvuye kuri Andy Robertson.

Nyuma y’iminota itanu, iyi kipe yo mu Bwongereza yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Naby Keïta ku ishoti yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina.

Antoine Griezmann yishyuye igitego cya mbere ku ruhande rwa Atlético Madrid ku mupira yaherejwe na Koké ku munota wa 20 mu gihe kandi yatsinze n’icya kabiri ku munota wa 34 nyuma yo guhusha ubundi buryo bwasubijwe inyuma n’umunyezamu Alisson Becker.

Atlético Madrid yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga kuva ku munota wa 52 ubwo Antoine Griezmann yahabwaga ikarita itukura ku mugeri yakubise Roberto Firmino ahagana mu maso, ashaka kumutanga umupira.

Habura iminota 12 ngo umukino urangire ni bwo Mohamed Salah yinjije igitego cy’intsinzi, cyabonetse kuri penaliti yahawe Liverpool nyuma y’uko Mario Hermoso yari amaze kugusha Diogo Jota mu rubuga rw’amahina.

Liverpool imaze imikino 21 idatsindwa mu marushanwa yose, yahise igira amanota icyenda ndetse yizera kurenga icyiciro cy’amatsinda, aho yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atanu mu gihe hasigaye imikino itatu yo kwishyura.

Atlético Madrid ifite amanota ane ku mwanya wa kabiri, ikurikiwe na FC Porto ifite atatu mu gihe Milan AC itarabona inota nyuma yo gutsindirwa muri Portugal.

Mu Itsinda A, Lionel Messi yafashije Paris Saint-Germain gutsinda RB Leipzig ibitego 3-2, yinjiza ibitego bibiri bya nyuma. Icya mbere yagitsinze ku munota wa 67 aherejwe na Kylian Mpappé mu gihe ikindi cyabonetse ku wa 74, kuri penaliti yari ikorewe kuri Mbappé.

Uyu rutahizamu ukiri muto w’Umufaransa, ni we wari wafunguye amazamu ku munota wa cyenda, ariko André Silva na Mukiele batsindira RB Leipzig ku munota wa 28 n’uwa 56.

Kylian Mbappé wigaragaje muri uyu mukino, yahawe indi penaliti yabonetse mu minota y’inyongera, ariko umupir awutera hejuru y’izamu.

Paris Saint-Germain yayoboye itsinda n’amanota arindwi, ikurikiwe na Manchester City yagize atandatu nyuma yo kunyagira Club Brugge ibitego 5-1 iyisanze mu Bubiligi.

Uko amakipe yatsindanye ku wa Kabiri:

Itsinda A

  • PSG 3-2 RB Leipzig
  • Club Brugge 1-5 Manchester City

Itsinda B

  • Atletico Madrid 2-3 Liverpool
  • FC Porto 1-0 Milan AC

Itsinda C

  • Beskitas 1-4 Sporting CP
  • Ajax 4-0 Borussia Dortmund

Itsinda D

  • Inter Milan 3-1 FC Sheriff
  • Shakhtar Donetsk 0-5 Real Madrid

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:

Itsinda E

  • FC Barcelone vs Dynamo Kyiv (18:45)
  • Benfica vs Bayern Munich

Itsinda F

  • Manchester United vs Atalanta
  • Young Boys vs Villarreal

Itsinda G

  • FC Salzburg vs Wolfsburg (18:45)
  • Lille vs Seville C.F

Itsinda H

  • Chelsea vs Malmo
  • Zenit St Petersburg vs Juventus
Salah yafunguye amazamu ku mupira wakoze ku kuguru kwa Geoffrey Kondogbia
Naby Keita yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 13 ku ishoti yatereye ku murongo w'urubuga rw'amahina
Keita ashimirwa na Trent Alexander-Arnold ubwo bari bamaze gucecekesha abafana b'i Madrid
Antoine Griezmann yishyuriye Atletico Madrid nyuma y'iminota mike
Antoine Griezmann yashoboraga kandi gutsinda ikindi gitego cyo kwishyura ariko agorwa n'umunyezamu Alisson
Gusa byarangiye Griezmann abonye igitego cya kabiri ku munota wa 34
Griezmann ashimirwa na Kieran Trippier
Griezmann yishimira igitego cya kabiri cyagaruye akanyamuneza ku maso y'abafana bari kuri Wanda Metropolitano
Umutoza Diego Simeone yishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Griezmann
Mu gice cya kabiri Griezmann yavuyemo kubera gukinira nabi Roberto Firmino
Yahawe ikarita itukura nubwo yageragezaga gukina umupira
Liverpool yahawe penaliti ubwo Mario Hermoso yari agushije Diogo Jota mu rubuga rw'amahina
Penaliti yatewe na Mo Salah ndetse ayitsinda neza
Salah ukomoka mu Misiri yishimira gutsinda mu mukino wa cyenda yikurikiranya
Mohamed Salah yishimira igitego cy'intsinzi yinjije kuri penaliti
Liverpool yakuye intsinzi y'ibitego 3 2 kuri Wenda Metropolitano ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota atanu mu itsinda
Umutoza Jurgen Klopp ahobera Andy Robertson nyuma y'intsinzi yahaye Liverpool icyizere cyo kurenga amatsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .