Champions League: Manchester United yakozwe mu jisho na Sevilla iyisezerera muri 1/8

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Manchester United yari yanganyirije muri Espagne na Sevilla mu mukino ubanza wa UEFA Champions League, yatunguriwe imbere y’abafana bayo Old Trafford ihatsindirwa ibitego bibiri kuri kimwe ihita isezererwa itarenze 1/8.

Nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Sevilla, Ramón Sánchez Pizjuán, byari byitezwe ko mu wo kwishyura imbere y’abafana Old Trafford, Jose Mourinho uzwiho gukina umukino wugarira, agomba gusatira cyane kugira ngo ashake ibitego ndetse yegukane amanota atatu yari gutuma Manchester United ikatisha itike ya ¼ .

Si ko byagenze kuko Sevilla ariyo yihariye umupira mu minota 45 ya mbere inagerageza amashoti menshi agana mu izamu kurusha ikipe yakiniraga imbere y’abafana ibihumbi 74 909.

Mu gice cya kabiri Mourinho yakoze impinduka akuramo Marouane Fellaini yinjiza Paul Pogba wari wagumye hanze iminota 60; umutoza wa Sevilla, Vincenzo Montella nawe akora impinduka yinjiza Wissam Ben Yedder akuramo Luis Muriel ku munota wa 72.

Impinduka z’uyu Mutaliyani wahoze ari rutahizamu ukomeye mu makipe nka AS Roma nizo zatanze umusaruro kuko nyuma y’iminota ibiri gusa mu kibuga, Wissam Ben Yedder yahise atsinda igitego cya mbere hashize indi ine ashyiramo icya kabiri.

Mourinho yagerageje gukora izindi mpinduka yinjiza Anthony Martial na Juan Mata bakina basatira, bafasha Marcus Rashford na Romelu Lukaku kotsa igitutu izamu rya Sevilla binatuma yishyura igitego kimwe ku munota wa 84 cya Lukaku.

Bitewe n’ibitego bibiri yari yinjirijwe mu rugo, yasabwaga gutsinda icya kabiri ariko ikanashaka icya gatatu kugira ngo yizere gukomeza ariko byayigoye iminota 90 irangira ari ibitego 2-1.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Mourinho yatangaje amagambo atigeze yishimirwa n’abakunzi ba Manchester United aho yabibukije ko gusezererwa kw’iyi kipe nta gishya kirimo.

Yagize ati “Nicaye muri iyi ntebe inshuro ebyiri mbere y’iyi. Bwa mbere ndi kumwe na FC Porto, Manchester United twarayisezereye, ngarutse ndi kumwe na Real Madrid, Manchester United twarayisezereye niyo mpamvu rero nta gishya kuri iyi kipe.”

Abahoze bakinira iyi kipe banayigejeje ku bihe byiza mu myaka yashize ntibigeze bishimira uko iyi kipe yakinnye aho Paul Scholes yanenze cyane umutoza n’imikinishirize, yavuze ko idahwitse itanagezweho. Rio Ferdinand we yanenze abakinnyi avuga ko nta bushake na buke bagaragaza bwo kwitangira abafana.

Iri rushanwa ni rimwe mu yo abafana bari bizeye ko Manchester United igomba kwitwaramo neza uyu mwaka kuko shampiyona yo yamaze gukuraho amaso bitewe n’uko mukeba, Manchester City ayikozaho imitwe y’intoki.

Mu wundi mukino wabaye, AS Roma yari yatsindiwe na Shakhtar Donetsk muri Ukraine ibitego 2-1, yihagazeho mu rugo mu Butaliyani itsinda igitego 1-0 bituma ihita ikatisha itike ku giteranyo cya 2-2 igobokwa n’icyo yatsindiye hanze.

Kuri uyu wa Gatatu, Besiktas yanyagiwe ibitego 5-0 mu mukino ubanza irakira Bayern Munich naho umukino ukomeye cyane, FC Barcelona yakire Chelsea zari zanganyije igitego 1-1 mu Bwongereza.

Alexis Sanchez ari mu bakinnyi banenzwe cyane kuri uyu mukino
Ben Yedder wari winjiye asimbuye yishimira igitego cya kabiri cyahaye ikipe ye intsinzi
Umunyezamu David De Gea yari yakoze byose bishoboka akuramo amashoti ya Sevilla
Ben Yedder na bagenzi be mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gusezerera Manchester United
Umukino wagiye kurangira abafana bashize ku kibuga, ibintu bidakunze kubaho kuri Manchester United
Umunsi w'amateka kuri Sevilla

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza