Champions League: Tottenham yandikiye amateka kuri Ajax, isanga Liverpool ku mukino wa nyuma

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Ibitego bya Lucas Moura mu gice cya kabiri cy’umukino byafashije Tottenham Hotspur gukora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya mbere, nyuma yo guturuka inyuma igatsindira Ajax iwayo ibitego 3-2 mu mukino wo kwishyura. Tottenham yasanze Liverpool ku mukino wa nyuma uzaba mu kwezi gutaha.

Ajax yari yatsindiye Totteham mu Bwongereza igitego 1-0, yatangiye neza iza no gufungura amazamu hakiri ubwo ku munota wa gatanu gusa, kapiteni wayo Matthijs de Light w’imyaka 19 yasumbaga Dele Alli akamutsindana igitego ku mupira wari uvuye muri koruneri.

N’ubwo na Tottenhma yanyuzagamo igasatira ishaka uburyo ibona igitego kiyigarura mu mukino ndetse igahusha uburyo burimo umupira wa Son Heung-Min wagaruwe n’izamu, Ajax yatsinze icya kabiri habura iminota 10 ngo igice cya mbere kirangire ubwo Hakim Ziyech yateraga ishoti rikomeye umunyezamu Hugo Lloris atabashije kugarura nyuma yo guherezwa neza na Dusaan Tadić.

Tottenham yagaragaje umukino utandukanye mu gice cya kabiri, irasatira bikomeye aho byaje no gutanga umusaruro, ibona ibitego bibiri byihuse ku munota wa 55 n’uwa 59 byombi bitsinzwe n’umunya-Brésil Lucas Moura nyuma y’uko Fernando Llorente yari amaze guhusha ubundi buryo bwiza mu rubuga rw’amahina.

Hakim Ziyech yahushije uburyo bwari guhesha Ajax kongera kuyobora umukino habura iminota 11 ngo urangire. Tottenham byayisabye gutegereza iminota y’inyongera, itsinda igitego cya gatatu cyayihaye gukomeza ku mupira Delle Alli yahaye Lucas Moura, atsinda igitego cya gatatu cyatumye ikipe ye ikora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya mbere.

Tottenham na Liverpool zizahurira ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzabera kuri Wanda Metropolitano mu Mujyi wa Madrid muri Espagne tariki ya 1 Kamena. Ni ku nshuro ya mbere amakipe abiri yo mu Bwongereza yongeye guhurira ku mukino wa nyuma guhera mu 2008 ubwo Manchester United yatsindaga Chelsea kuri penaliti.

Amwe mu mashusho agaragaza ibitego byabonetse muri uyu mukino

Dele Alli na Ziyech barakaranyije muri uyu mukino
Jan Vertonghen wakomerekeye mu mukino ubanza yari yambaye Masque imurinda mu maso
Dele Alli yazamutse mu kirere ariko asumbwa na Matthijs de Ligt wamutsindanye igitego
Ku myaka 19, Matthijs de Ligt yafunguye amazamu muri uyu mukino wo kwishyura
Hakim Ziyech atsinda igitego cya kabiri cya Ajax
Hugo Lloris ntiyabashije kugarura umupira wa Ziyech
Moura yatsinze ibitego bibiri mu minota ine
Lucas Moura atsinda igitego cyahesheje ikipe ye gukomeza ku mupira yari ahawe na Dele Alli
Moura yatsinze ibitego bitatu birimo igitego cyo ku munota wa gatandatu w'inyongera
Lucas Moura yafashije Tottenham gukora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya mbere
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Tottenham
Abakinnyi ba Ajax bahise baryama mu kibuga nyuma yo gutsindirwa mu rugo
Harry Kane wavunitse yafashe umutoza Mauricio Pachettino bishimira intsinzi
Tottenham igiye gukina umukino wa nyuma ku nshuro ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza