CHAN 2018: Abakinnyi 23 bazaserukira u Rwanda bahamagawe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukuboza 2017 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 23 bazifashishwa mu mikino ihuza abakina imbere mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika (CHAN) izabera muri Maroc mu ntangiriro za 2018.

Urutonde rw’abakinnyi bazaserukira igihugu rwatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ukuboza 2017, n’itsinda riyobowe n’Umutoza Wungirije w’Amavubi, Mashami Vincent n’uw’Abanyezamu, Higiro Thomas.

Nta mpinduka zabaye mu bari bahagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Senior Challenge Cup iheruka kubera muri Kenya usibye abakinnyi barimo Ndayishimiye Célestin wa Police FC, rutahizamu wa Bugesera FC, Mubumbyi Barnabé na Nshuti Dominique Savio wa AS Kigali wari umaze iminsi afite imvune, bagaragaye kuri uru rutonde.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umutoza w’Amavubi Wungirije, Mashami Vincent, yatangaje ko bahisemo abakinnnyi bizeye ko bazitwara neza.

Yagize ati “Twahamagaye abakinnyi beza kandi twizeye ko bazitwara neza. Tugiye kwerekeza muri Tunisia mu rwego rwo gukomeza imyiteguro. Twizeye ko tuzaba twiteguye neza irushanwa rya CHAN.”

Yakomeje agira ati ‘‘Intego yacu nyamukuru ni ukugera mu mikino ya ¼. Turi mu itsinda ritoroshye ariko urufunguzo ruzadufasha kugera ku ntego yacu ni ugutsinda umukino wa mbere uzaduhuza na Nigeria ku ya 15 Mutarama. Niturenga amatsinda, tuzaba dufite amahirwe yo kugera muri ½.’’

Amavubi azerekeza muri Tunisia mu mwiherero w’iminsi 10, ku ya 1 Mutarama 2017 aho azakinira imikino ibiri ya gicuti. Uwa mbere azahuramo na Sudani uteganyijwe ku ya 6 Mutarama 2018 mu gihe uwa Algeria uzakinwa ku ya 10 Mutarama mbere y’uko Amavubi afata urugendo rugana muri Maroc aho irushanwa rizatangirira ku ya 12 Mutarama kugeza iya 4 Gashyantare 2018.

U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Libya, Nigeria na Guinée Equatoriale. Umukino warwo wa mbere ruzawukina tariki ya 15 Mutarama na Nigeria; rukurikizeho Guinée Equatoriale tariki 19, rusoreze kuri Libya tariki 23 Mutarama 2018. Imikino yose izabera mu Mujyi wa Tangier.

Urutonde rw’abakinnyi 23 bahamagawe:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Kimenyi Yves (APR Fc)

Ba myugariro: Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Manzi Thierry (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Fitina Omborenga (APR Fc), Ndayishimiye Célestin (Police Fc), Rugwiro Herve (APR Fc) na Mbogo Ally (SC Kiyovu)

Abakina hagati:Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc), Bizimana Djihad (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali), Imanishimwe Djabel (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjili (APR Fc), Nshuti Savio Dominique (AS Kigali)

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc) na Mubumbyi Barnabé (Bugesera Fc)

Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y'Igihugu Amavubi izakina CHAN biganjemo abitabiriye imikino ya CECAFA 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza