CHAN 2018: Antoine Hey yanyuzwe n’uko Amavubi yitwaye nyuma yo kunganya na Namibia

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Mutarama 2018 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Kuri benshi mu bakunzi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, icyizere ni gike kubera umusaruro utari mwiza iri kubona mu mukino ya gicuti yo kwitegura igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, ariko nyuma yo kunganya na Namibia kuri iki Cyumwer Umutoza Antoine Hey we watangaje ko yanyuzwe n’uko ikipe iri kwitwara.

Amavubi amaze iminsi umunani muri Tunisia aho yagiye gukorera umwiherero ubanziriza irushanwa rya CHAN 2018 rigomba gutangira tariki 13 Mutarama uyu mwaka.

Muri uyu mwiherero, Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti uwa mbere wabaye ku wa Gatandatu ahura na Sudani ntiwarangira kuko ku munota wa 40 habaye imirwano hagati y’abakinnyi biba ngombwa ko umusifuzi awuhagarika. Amakipe yombi yari akinganya ubusa ku busa.

Kuri iki Cyumweru, u Rwanda rwongeye gusubira mu kibuga ruhanganye na Namibia rutangira neza Savio Dominique Nshuti atsinda igitego mbere yo kujya kuruhuka ariko mu gice cya kabiri kiza kwishyurwa ndetse Nshimiyimana Amran ukina hagati mu kibuga ahabwa ikarita itukura umukino urangira ari igitego kimwe kuri kimwe.

Kuri benshi mu bakunzi b’iyi kipe ndetse n’Abanyarwanda muri rusange uyu si umusaruro mwiza imbere ya Namibia iri ku mwanya wa 118 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, mu gihe muri CHAN ruzaba ruhanganye n’ibihangange nka Nigeria ya 51 na Libya ya 88 zisanzwe zinafite amakipe y’abakina imbere muri shampiyona akomeye.

Gusa Umutoza Antoine Hey nyuma y’uyu mukino yatangaje ko yishimiye uko ikipe ye yitwaye by’umwihariko ashimira myugariro Herve Rugwiro na Nshimiyimana Amran.

Yagize ati “Kunganya igitego 1-1 ni umusaruro mwiza. Bamwe mu bakinnyi bacu nta mikino myinshi babashije gukina mbere, ni yo mpamvu wari umukino w’agaciro kuri bo. Nishimiye cyane umusaruro n’umukino muri rusange.”

Ashimira bamwe mu bakinnyi yagize ati “Nishimiye bikomeye uko Hervé Rugwiro na Amran Nshimiyimana bitwaye uyu munsi kandi muri rusange byari byiza. Imyiteguro iri kugenda neza nk’uko twabiteguye kandi turakomeje.”

Nyuma y’iyi mikino ibiri yombi itarabonetsemo intsinzi, u Rwanda rugomba gukomeza imyitozo kuri uyu wa Mbere no ku wa Kabiri mbere yo gukina umukino wa nyuma wa gicuti na Algeria ku wa Gatatu nyuma ikipe ikazahita yerekeza muri Maroc mu irushanwa nyir’izina.

Muri CHAN, Amavubi ari mu itsinda C hamwe na Libya yegukanye iri rushanwa mu 2014, Nigeria na Guinée équatoriale.

Umukino wa mbere azawukina tariki ya 15 Mutarama na Nigeria; akurikizeho Guinée Équatoriale tariki 19, asoreze kuri Libya tariki 23 Mutarama 2018. Imikino yose izabera mu Mujyi wa Tangier.

Ibyo wamenya ku bihugu bitatu biri mu itsinda rimwe n’Amavubi muri CHAN 2018

Amavubi ntarabasha gutsinda umukino n'umwe mu ya gicuti ibanziriza CHAN 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza