CHAN 2018: Hey yasezeranyije Abanyarwanda kugeza Amavubi kure hashoboka no kwihaniza Nigeria

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Mutarama 2018 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Umutoza Antoine Hey yatangaje ko yiteguye gufasha Ikipe y’Igihugu Amavubi kugera kure hashoboka mu irushanwa rya CHAN 2018 ahereye ku gutsinda Nigeria kuri uyu wa Mbere.

Mu kwitegura Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, Amavubi yakoreye umwiherero muri Tunisia anahakinira imikino itatu ya gicuti ariko nta n’umwe yabashije gutsinda.

Uwa mbere yahuye na Sudani uhagarikwa ku munota wa 40 kubera imirwano hagati y’amakipe yombi, uwa kabiri anganya na Namibia igitego 1-1 naho uwa gatatu anyagirwa na Algeria ibitego 4-1.

Uko kwitwara nabi kwiyongeraga ku musaruro mubi iyi kipe yakuye muri Cecafa Senior Challenge Cup 2017 aho yasezerewe mu matsinda ariko mu kiganiro Hey utoza Amavubi yagiranye n’itangazamakuru mbere yo gukina umukino wa mbere muri CHAN 2018 kuri uyu wa Mbere ahanganye na Nigeria, yasabye abafana kwizera intsinzi.

Yagize ati “Mbere na mbere reka nkoreshe uyu mwanya nshimire igihugu cya Maroc cyakiriye irushanwa na CAF ku mitegurire myiza. Twishimiye uko twakiriwe, aho twahawe kuba, kutworohereza mu ngendo dukora, aho twitoreza, muri rusange byateguwe neza cyane.”

Yakomeje agira ati “Ibi biragaragaza urwego rwiza rw’iri rushanwa ari nayo mpamvu ku ruhande rw’u Rwanda twahisemo gukoresha benshi mu bana bakiri bato bafite impano kugira ngo berekane ibyo bashoboye. Ni iby’agaciro kuba turi muri aya makipe 16 kandi turashaka kugera kure hashoboka.”

Hey yavuze ko u Rwanda ruri mu itsinda rikomeye (hamwe na Nigeria, Guinée équatoriale na Libya) ariko ibi bidasobanuye ko rutagomba kwitwara neza ndetse ashimangira ko buri gihugu muri ibi bine gifite ubushobozi bwo kugera muri ¼ kimwe n’uko gishobora gusezererwa kabone nubwo cyaba cyahabwaga amahirwe.

Avuga ku mukino wa mbere u Rwanda rugomba gukina na Nigeria kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama, Hey yagize ati “Maze ibyumweru bibiri ndi kureba ibyo mukora (Abanya-Nigeria) mutegura uyu mukino, ibyo abatoza, abakinnyi n’abayobozi bavuga kuri uyu mukino mu bitangazamakuru byo muri Nigeria. Mu minsi ibiri iheruka, nabonye bamwe mu ikipe nk’umutoza w’abazamu na kapiteni bavuga ko bagiye gutsinda u Rwanda.”

“Sinzi niba ari ukwigirira icyizere cyangwa kwiyemera, tuzabireba. Gusa ndashaka kubabwira (abanyamakuru) ko uyu mukino utaza koroha nk’uko buri umwe muri Nigeria abikeka, turiteguye bihagije, nizera ko na Nigeria yiteguye, nkaba numva kuvuga babihagarika tukareba kuri uyu wa Mbere. Mumbwirire Abanyarwanda bicare batuze, banywe ka cyayi kabo cyangwa agakawa, ubundi bareba aho dutsinda ikipe ya Nigeria.”

Uyu mukino ugomba kubera kuri Grand Stade de Tanger yakira abafana ibihumbi 45, uratangira saa 19:30 zo muri Maroc arizo saa 21:30 zo mu Rwanda. Nyuma ya Nigeria, Amavubi azakina na Guinée équatoriale tariki 19 na Libya tariki 23 Mutarama 2018.

Antoine Hey yari kumwe na Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame mu kiganiro n'itangazamakuru
Yannick Mukunzi na Manzi Thierry bashobora kubanza mu kibuga bahanganye na Nigeria
Hey yahamije ko Amavubi yiteguye neza anasaba Abanyarwanda kureka ubwoba
Rutahizamu Mubumbyi ari mu myitozo na Rugwiro Hervé bitegura Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza