CHAN 2018: Nshuti Savio yafashije Amavubi gukura inota rimwe muri Tanzania

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Nyakanga 2017 saa 05:37
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu Amavubi yanganyije na Tanzania igitego 1-1 mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu mikino ya CHAN 2018 ihuza amakipe y’ibihugu y’abakina imbere ku mugabane wa Afurika.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Nyakanga 2017, wabereye ku kibuga cya CCM Kirumba mu Mujyi wa Mwanza.

Watangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga, ariko u Rwanda rukanyuzamo rugasatira izamu rya Taifa Stars.

Tanzania yashegeshwe n’imvune ya myugariro wayo Shomari Kapombe wavunitse ku munota wa 15, ahita asimburwa na Boniface Maganga.

Abasore b’Umudage, Antoine Hey utoza Amavubi bakomeje basatira ndetse biza kubahesha igitego cyabonetse ku munota wa 18 gitsinzwe na Nshuti Savio Dominique waciye mu rihumye ba myugariro ba Tanzania akanyeganyeza inshundura ku mupira yahawe na Manishimwe Emmanuel.

Ku munota wa 32, rutahizamu Barnabé Mubumbyi yabuze amahirwe yari yabazwe imbere y’izamu, mu gihe benshi biteguraga kwiterera mu bicu bishimira igitego cya kabiri.

Tanzania yakiniraga imbere y’abafana bayo nayo yasaga n’iyakangutse yabonye igitego cyo kwishyura cyavuye ku ikosa myugariro Rucogoza Aimable ‘Mambo’ yakoreye ku mukinnyi wayo mu rubuga rw’amahina.

Umusifuzi Alier Michael ukomoka muri Sudani yahise amuhanisha ikarita y’umuhondo anatanga penaliti yinjijwe neza na Kapiteni wa Tanzania, Himid Mao ku munota wa 34 w’igice cya mbere.

Nyuma y’iminota 45 y’igice cya mbere, mu cya kabiri Taifa Stars yaje ishaka igitego cy’impamba izazana i Kigali ariko ba rutahizamu bayobowe na John Bocco, ubwugarizi bw’Amavubi n’umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame, bakababera ibamba.

Ku munota wa 50, abakinnyi b’u Rwanda n’abafana bagaragaje ukutumvikana n’umusifuzi Alier Michael James bavugaga ko yabimye penaliti nyuma yuko umupira wari ukozwe na Salim Mbonde mu rubuga rw’amahina ariko arabyirengagiza.

Uyu mukino wakunze guhagarara cyane bitewe no gucyocyorana kwa hato na hato wongereweho iminota umunani yose yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu ry’indi.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru kimwe, uzabera i Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Savio Nshuti niwe watsinze igitego cy'Amavubi
Myugariro w'Amavubi, Nsabimana Aimable ashaka kuzibira abakinnyi ba Tanzania bashakaga gusatira izamu ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza