Chelsea vs Arsenal: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino wa nyuma wa Europa League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Amakipe abiri yo mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, Chelsea na Arsenal, arahurira ku mukino wa nyuma wa Europa League kuri uyu wa Gatatu kuri Olympic Stadium yo mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan guhera saa 21:00.

Uyu mukino uraza kubera mu bilometero bisaga ibihumbi bine uvuye mu Bwongereza, ufite byinshi uvuze ku makipe yombi cyane kuri Arsenal yananiwe gusoreza mu makipe ane ya mbere muri Premier League, ikabura itike yo gukina UEFA Champions League mu mwaka utaha w’imikino.

Chelsea yo yabigezeho ariko na none, ikeneye igikombe nk’iki mu mwaka wa mbere w’umutoza Maurizio Sarri ushobora kwirukanwa naramuka atsinzwe ndetse uyu ushobora kuba umukino wa nyuma kuri rutahizamu wayo Eden Hazard bivugwa ko azerekeza muri Real Madrid.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Sarri yahakanye amakuru amwerekeza muri Juventus yo mu Butaliyani, anavuga uburyo yagowe n’uyu mwaka wa mbere muri Chelsea n’ubwo kuri ubu ngo afite ikipe nziza.

Ati "Mfitanye amasezerano y’imyaka ibiri na Chelsea, mureke rero aribyo tuvugaho muri aka kanya. Ku bwanjye, intangiriro z’umwaka w’imikino zari zikomeye cyane mu guhuza n’abakinnyi ariko guhera muri Gashyantare byatangiye guhinduka, sinzi niba ari njye wahindutse kuko ubu mfite abasore 20, 22 beza, abakinnyi bakomeye kandi ndabishimiye.”

Ku myaka 60, Sarri nta gikombe gikomeye aratwara mu gihe umutoza wa Arsenal bagiye guhangana, Unai Emery, yatwaye iyi Europa League inshuro eshatu hagati ya 2014 na 2016 ari kumwe na Seville, gusa ikipe atoza uyu munsi na yo nta musaruro ifite kuri uru rwego.

Mu gihe Chelsea ifite Europa League ya 2013 yatwaye ubwo yari imaze umwaka umwe yegukanye UEFA Champions League, Arsenal nta gikombe cy’i Burayi iratwara kuva yegukanye icy’irushanwa ryitwaga European Cup Winners mu 1994.

Unai Emery yavuze ko intego ye ari ugushyira akadomo kuri iyi myaka 25 Arsenal imaze idatwara igikombe kugira ngo inabone itike yo kuzakina UEFA Champions League mu mwaka utaha nyuma y’imyaka ibiri itagaragara mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi.

Ati "Dufite intego ebyiri hano ariko iy’ingenzi ni ukwegukana igikombe. Iya kabiri ni iyo kudufasha kugera muri Champions League. Buri gikombe ni ingenzi kuri twe kandi no kuri Chelsea ni uko. Uko tugishaka ni nako na Chelsea igishaka.”

Chelsea iraza gusuzuma niba ikinisha N’Golo Kanté wagize imvune mu ivi ku wa Gatandatu, aho umutoza we yavuze ko bidakomeye cyane ariko amahirwe yo gukina kugeza ubu ari 50-50.

Ruben Loftus-Cheek na Callum Hudson-Odoi ntabwo bakina uyu mukino, aho bivuze ko mu gihe Kanté atakina, Chelsea yasigarana Jorginho, Mateo Kovačić ma Ross Barkley nk’amahitamo ashoboka mu kibuga hagati.

Antonio Rüdiger na we yaravunitse, bivuze ko Andreas Christensen afite amahirwe menshi yo gutangira mu mutima wa ba myugariro akinana na David Luiz.

Arsenal yo iraza kuba idafite umunya-Armenia, Henrikh Mkhitaryan, wafashe icyemezo cyo kudakina uyu mukino bitewe n’ibibazo bya politiki biri hagati y’igihugu cye na Azerbaijan. Abafana ba Arsenal bari bambaye imyenda ya Mkhitaryan i Baku bagiye bahagarikwa na Polisi kuri uyu wa Kabiri.

Aaron Ramsey uzajya muri Juventus mu mwaka utaha w’imikino, yaravunitse ndetse yamaze gusezera mu gihe Unai Emery agomba guhitamo niba akinisha Petr Cech uzasubira muri Chelsea kuyibera umuyobozi wa Siporo nyuma yo gusoza umupira we uyu munsi.

Ni ku nshuro ya kabiri amakipe yo mu Bwongereza ahuriye ku mukino wa nyuma muri UEFA Cup/Europa League nyuma y’uko Tottenham ihuye na Woles muri UEFA Cup mu 1972.

Ni ku nshuro ya 198 amakipe yombi agiye guhura mu marushanwa yose, ariko ikaba inshuro ya gatatu ahuriye mu marushanwa y’i Burayi. Yahuriye muri Champions League ya 2003/04, Chelsea ikomeza ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

Unai Emery na Maurizio Sarri barisobanura kuri uyu wa Gatatu
N’Golo Kanté arashidikanywaho
Arsenal na Chelsea zigiye guhura ku nshuro ya gatatu mu marushanwa y'i Burayi
Petr Cech arasezera umupira w'amaguru uyu munsi, azajye kuba umuyobozi wa Siporo muri Chelsea yakiniye igihe kitari gito
Abafana ba Arsenal bari bambaye imyenda ya Mkhitaryan i Baku bagiye bahagarikwa na Polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza