Chelsea yegukanye Europa League, Arsenal ibura amahirwe yo gukina UEFA Champions League (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Ibitego byo mu gice cya kabiri byahesheje Chelsea kwegukana Europa League ku nshuro ya kabiri, ni nyuma yo gutsinda Arsenal 4-1 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Olympic Stadium yo mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan.

Ni ku nshuro ya kabiri amakipe yo mu Bwongereza yahuriye ku mukino wa nyuma muri UEFA Cup/Europa League nyuma y’uko Tottenham ihuye na Wolves muri UEFA Cup mu 1972.

Chelsea yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi barimo Antonio Rüdiger, Ruben Loftus-Cheek na Callum Hudson-Odoi bavunitse mu gihe Arsenal yari idafite abarimo Aaron Ramsey na Henrikh Mkhitaryan utarazanye n’ikipe ye kubera ibibazo bya politiki biri hagati ya Armenia avukamo ndetse na Azerbaijan yabereyemo uyu mukino.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe n’ibice bibiri, aho iminota 30 ya mbere yarimo 10 yo kwigana, yihariwe na Arsenal yabonye uburyo butandukanye bugana ku izamu rya Chelsea ariko abakinnyi bayo bakananirwa kububyaza umusaruro.

Ku munota wa munani w’umukino, Ainsley Maitland-Niles yahinduye umupira ukomeye uturutse mu ruhande rw’iburyo, ukurwamo n’umunyezamu wa Chelsea, Kepa Arrizabalaga, usanga Pierre-Emerick Aubameyang wateye ishoti rikomeye, Mesut Özil ntiyabasha kurikoraho ngo rijye mu izamu.

Abafana ba Arsenal bumvaga ko bahabwa penaliti ubwo Alexandre Lacazette yagwaga mu rubuga rw’amahina ku munota wa 18, umusifuzi w’Umutaliyani, Ginluca Rocchi, avuga ko ntacyabaye mu gihe Granit Xhaka yagerageje ishoti rikomeye rigakora gato ku mutambiko w’izamu, rikajya hejuru.

Chelsea yibonye mu mukino guhera ku munota wa 30 ubwo yabonaga koruneri ya mbere ku kazi kari gakozwe na Emerson wongeye kubona ubundi buryo nyuma y’iminota itatu, ateye ishoti rikomeye rikurwamo na Petr Cech. Habura iminota irindwi ngo amakipe yombi ajye kuruhuka , Olivier Giroud yateye umupira ukomeye, ushyirwa muri koruneri n’uyu munyezamu wa Arsenal.

Igice cya kabiri cyatangiye Chelsea ikiri hejuru, inabona igitego nyuma y’iminota itatu amakipe yombi avuye kuruhuka, ubwo Emerson yahinduraga umupira mu rubuga rw’amahina, ugera kuri Olivier Giroud washyizeho umutwe, uruhukira mu izamu ry’ikipe yavuyemo mu mwaka ushize w’imikino.

Nyuma y’iminota 11, Pedro Rodriguez yatsindiye Chelsea igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Eden Hazard. Nta mwanya munini wanyuzemo, Maitland-Niles akinira nabi Giroud wari ucomekewe umupira na Pedro mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti yinjijwe na Eden Hazard.

Ubwo yari amaze gutsindwa ibitego 3-0 mu minota 20, Unai Emery utoza Arsenal, yakoze impinduka ebyiri; Nacho Monreal na Lucas Torreira basimburwa na Matteo Guendouzi na Alex Iwobi.

Byasabye iminota ibiri gusa, Iwobi, atsindira Arsenal igitego ku mupira wagaruwe na myugariro wa Chelsea, usanga uyu munya-Nigeria ahagaze neza inyuma y’urubuga rw’amahina, atera ishoti umunyezamu Kepa atabashije kugeraho.

Nyuma y’iminota itatu, Eden Hazard yashyize iherezo ku nzozi z’abakunzi ba Arsenal bibwiraga ko ikipe yabo ishobora kwishyura, aho nyuma yo guhanahana neza na Olivier Giroud, yatsinze igitego cya kane gishimangira intsinzi.

Petr Cech yarokoye Arsenal yashoboraga gutsindwa ibindi bitego mu minota yakurikiyeho, akuramo imipira yatewe na Giroud na Willian mu gihe Alex Iwobi na Alexandre Lacazette bananiwe kubyaza umusaruro uburyo Arsenal yabonye mu minota ya nyuma.

Gutsinda uyu mukino byahesheje Chelsea kwegukana Europa League ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutwara iya 2013 ndetse ni igikombe cya gatanu gikomeye yegukanye ku rwego rw’u Burayi.

Arsenal yari yananiwe gusoreza mu makipe ane ya mbere muri Premier League, yahise ibura amahirwe yo kugaragara muri UEFA Champions League ku nshuro ya gatatu yikurikiranya. Iyi kipe iheruka igikombe gikomeye i Burayi mu myaka 25 ishize ubwo yegukanaga European Cup Winners mu 1994.

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Belise Kariza n'Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Emmanuel Hategeka, bari bitabiriye uyu mukino w'ikipe ikorana n'u Rwanda
Byari ibyishimo kuri Chelsea
Olivier Giroud afungura amazamu ku mupira yateresheje umutwe
Petr Cech ntiyabashije kugarura umupira wa Giroud
Pedro atsinda igitego cya kabiri
Eden Hazard na Pedro bishimira igitego cya kabiri cya Chelsea
Eden Hazard atsinda igitego cya gatatu kuri penaliti
Alex Iwobi yatsindiye Arsenal ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina
Kepa ntiyabashije kugera ku mupira wa Iwobi
Hazard atsinda igitego cya kane
Byari ibyishimo kuri Chelsea i Baku
Umutoza wa Chelsea, Maurizio Sarri n'abakinnyi be bishimira igikombe begukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza