Chelsea yemeje umutoza mushya nyuma yo kwirukana Antonio Conte

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Nyakanga 2018 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yamaze kwemeza Maurizio Sarri nk’umutoza mushya ugomba gusimbura Antonio Conte wirukanywe muri iki Cyumweru, akaba yasinye amasezerano y’imyaka itatu.

Chelsea yatangaje ko yirukanye Umutaliyani Conte kuri uyu wa Gatanu nyuma y’imyaka ibiri yari amaze ayitoza akaba yarayihesheje igikombe cya shampiyona na FA Cup ariko kubera ibibazo yagiye agirana n’abakinnyi bakomeye, umusaruro wabaye mubi cyane umwaka ushize aho itabashije no kurangiza mu makipe ane ya mbere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Chelsea yemeje ko Maurizio Sarri ariwe mutoza wayo mushya amaze gusinya imyaka itatu.

Mu byo yatangaje akimara gushyira umukono ku masezerano, yavuze ko yishimiye bikomeye kuba umutoza wa Chelsea ndetse anejejwe no kuba agiye gutoza muri shampiyona y’u Bwongereza anasezeranya abafana kuzabona umukino mwiza kandi ikipe igahatanira n’ibikombe.

Sarri yamenyekanye cyane kuva mu 2015 yatangira gutoza Napoli akayigira imwe mu makipe akina umukino mwiza ku mugabane w’u Burayi ndetse umwaka ushize ikabura gato ngo itware Juventus igikombe cya shampiyona.

Uyu mugabo nawe ukomoka mu Butaliyani, nta bwo yigeze akina umupira mu cyiciro cyizwi ahubwo yakoraga muri banki gusa kuko yakundaga umupira, amasaha y’akazi yarangira akajya gutoza amakipe y’abishimisha.

Mu 2005 nibwo yaretse gukora muri banki noneho umwanya we wose awuha ibijyanye no gutoza mu makipe menshi yo mu byiciro bitandukanye aza kubona amahirwe yo gutoza Napoli mu 2015 ari nabwo Isi ya ruhago yamenye izina rye.

Sarri ni umutoza wamamaye cyane kubera umupira ushimishije ikipe ya Napoli yakinaga
Ajya anyuzamo agatumura agatabi ari ku kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza